Icyamamare muri muzika, Umuhanzi Nimbona Jean Pierre, uzwi nka “Kidum Kibido”, azigaragaza mu gitaramo gikomeye azagirira i Kigali ku wa 30 Kamena 2017, muri Serena Hotel.
Iki gitaramo cy’imbaturamugabo, kije gikurikira icyabereye muri Kenya ku wa 28 Gicurasi 2017, cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bayobowe na Kidum na Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania.
Ubuhanga Kidum yerekanye muri Kenya, mu gitaramo cyitwa KOROGA FESTIVAL cyabereye mu mujyi wa Nairobi, bwatumye yigarurira abakunzi benshi bo muri icyo gihugu, akaba ari nabwo aje kwerekana i Kigali aho asanzwe afite benshi bamukunda cyane.
Kidum yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016, uburyo yiyerekenye bikaba byaratumye asezera abanyarwanda bakimugaragariza ko bakeneye gukomeza gutaramirwa nawe.
Abakunda umuziki wa Kidum batangarije ikinyamakuru Panorama ko bari banyotewe kongera gususurutswa na we, kuko hari hashize igihe batamuherutse mu Rwanda.
Abakunzi ba Kidum ntimutangwe kuzataramana na we ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Martin Kelly

Kidum imbere y’abafana be (Photo/Courtesy)
