Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuhanzi w’icyamamare Nziza Desire arategura igitaramo i Kigali

Nziza Desire umwami wa RNB muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Martin Kelly

NZIZA Desire numuhanzi w’umurundi azwi cyane ngo mundirimbo KULA KULIPA , IKIJUMBU, n’izindi nyinshi, arateganya gusesekara muri Kigali mu mpeshyi aje gususurutsa abakunda muzika ye.

Uyo muhanzi w’umurundi w’icyamamare mu njyana ya RNB, amaze imyaka irenga icumi akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas, akaba ari mu bahanzi b’Abanyafurika bakomeje kwigaragaza neza muri iyo Leta.

Nziza yabaye umuhanzi wa mbere wagaragaye ko ari we wambara neza muri Texas kurusha abandi bahanzi bose batuye muri Texas mu 2017, nk’uko ikinyamakuru Dallas City News kibigaragaza.

Uyu muhanzi w’icyamamare arategura uruzinduko rukomeye mu Rwanda, bikaba biteganyijwe ko niba nta gihindutse azahasesekara mu mpeshyi (Icyi) uyu mwaka, akazabasusurutsa mu njyana ya RNB.

Azabaririmbira indirimbo ze zose zigizwe na Album eshanu, iya nyuma ikaba izwi ku izina rya UN yakoreye mu Bubiligi akoresheje ubuhanga bugezweho muri muzika, injyana yayo ikaba inogeye amatwi. Iyo na yo akaba ariyo irimo kubica bigacika cyane mu biteramo amazemo iminsi muri Texas, cyane cyane mu mujyi wa Dallas.

Lion of RNB, izina Nziza Desire yahawe n’abakunzi be.

Nziza Desire yabaye umuhanzi wambara neza mu 2017.

Imwe mu mashusho agaragara muri album nshya ya Nziza Desire yise UN.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities