Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Umuryango “River’s Promise” ugiye gushinga ishuri, abagera ku 1200 bazigira ubuntu

Pastor Jimmy Lakey washinze umuryango Rvier's Promise (Ifoto/Raoul)

Umuryango udaharanira inyungu usanzwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye ugiye gushinga ikigo cy’ishuri kitezweho kuzamura ireme ry’uburezi.

Rever’s Promise watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2008 ubwo watangizaga ikigo urereramo abana bagera ku 1200 ubafasha mu myigire no mu mibereho isanzwe, Pastor Jimmy Lakey uyobora uyu muryango yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri kugira ngo aba bana bakomeze kubona uburezi bufite ireme.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru ubwo yagarukaga mu Rwanda tariki ya 25 Ugushyingo 2019, Umunyamerika Jimmy Lakey yavuze ko ikimuzanye ari ugushinga ishuri rizajya ritanga uburezi bufite ireme ku bana b’abanyarwanda.

Yagize ati “Ubu ikinzanye mu Rwanda ni ugushinga ishuri aba bana bakajya bakurikira amasomo yabo, nyuma yo kubafasha kuva mu muhanda tukabaha n’uburezi buboneye.”

Avuga ko bazatangirana n’abana bari hagati ya 1000 na 1200. Agira ati “Turifuza ko iri shuri rizaba riri ku rwego rwo hejuru mu myigishirize ugereranyije n’amashuri y’i Kigali, aho abana bazajya biga ku buntu, ariko bitabujije ko n’abazashaka kuzana abana babo muri iri shuri bazabazana ariko bo bakajya bishyura”.

Pastor Jimmy avuga ko iri shuri rizatangira mu kwezi kwa mbere kwa 2020 rikazatangirana n’ikiciro k’inshuke, akaba ari umushinga uzamara imyaka irindwi.

Usibye gufasha imfubyi River’s Promise ngo inafasha abandi batishoboye barimo abapfakazi dore ko hari abamaze kubakirwa amacumbi agera kuri 20 n’uyu mushinga.

Uretse aba bana barererwa mu Rwanda Jimmy afite umwana w’umunyarwanda arererera muri Leta z’unze ubumwe za Amerika yahaye izina rya River Lakey biturutse ko uyu mwana yatoraguwe mu mugezi i Gikondo, nyuma yo kujugunywa n’uwari wamwibarutse. Aho niho haje kuva igitekerezo cyo gushinga River’s Promise.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities