Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umushahara fatizo uracyari ikibazo ku bakozi

Uwizeye Judith, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'umurimo.

Umushahara fatizo  ni igihembo umukozi ahabwa kubera akazi aba yakoze ku munsi. Icyo gihembo kigenwa n’amategeko kandi ntigishobora kujyibwa munsi. Umushahara fatizo utuma abakozi badakoreshwa mu buryo bw’ubucakara kandi ukabafasha kuzamura imibereho myiza, bijyanye n’ubukungu bw’igihugu.

Hakurikijwe amategeko, umushahara fatizo mpuzandengo mu Rwanda uracyari ku mafaranga 100 ku munsi nk’uko biteganijwe kuva mu 1980, icyo gihe umuhinzi yakoreraga amafaranga 25 ku munsi; ubu hashize imyaka 36.

Ibi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara mu bigo byigenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura pansiyo ihabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru; mu gihe  ibyo byose biba bikwiye kujyana n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.

Ingaruka zo kutagira umushahara fatizo

Ntaho guhera kugira ngo habe imishyikirano rusange ku mushahara w’umukozi.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa pansiyo itajyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Ibigo by’ubwishingizi ntibibona aho bihera bibara indishyi ku mukozi wagize impanuka.

Imibereho y’abakozi iradindira n’ubukungu bw’igihugu bukazaharira kubera imisoro mito itangwa n’abakozi.

Birakwiye ko abakozi babicishije mu mishyikirano rusange bagira ijambo mu kugena ibyiciro by’akazi (categories) ndetse n’umushahara.

Uruhare rw’amasendika

Sendika zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kongera umusaruro. Sendika kandi zifite ububasha zihabwa n’amategeko bwo guhagararira no gukorera ubuvugizi abakozi.

Ku bijyanye n’umushahara fatizo, n’ubwo habayeho imishyikirano rusange hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi ndetse na Guverinoma, bakemeza ibigomba kujya mu Iteka riwushyiraho, haribazwa impamvu ridasohoka.

CESTRAR isaba ko iryo teka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, rishyira mu bikorwa ibyumvikanweho, ryasohoka mu gihe gito gishoboka, kugira ngo ibikubiyemo bidata agaciro bitewe n’imihindagurikire y’ubukungu.

MIFOTRA ibivugaho iki

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ivuga ko hari ibigomba kubanza kunozwa kugira ngo hatazashyirwaho umushahara fatizo wabera umuzigo abakoresha, cyangwa se abakozi bagahabwa make ku buryo batakwiteza imbere, kandi ukaba ugomba kujyana n’imiterere y’ubukungu n’amategeko igihugu kigenderaho.

“Kugira ngo umushahara fatizo ugenwe byasabye inyigo, biganirwaho hagati y’abahagarariye abakozi n’abakoresha, binanyura no mu nama y’igihugu y’Umurimo; ubu umushinga w’iteka ukaba warateguwe. Hariho gahunda n’icyerekezo cy’uko hashyirwaho amafaranga y’umushahara fatizo, bitewe n’urwego rw’umurimo, nk’uko biteganywa n’Itegeko ry’umurimo ryo mu 2009. Byasabye igihe kugira ngo inyigo ikorwe, hatazabaho gushyiraho amafaranga umuntu adashobora kwishyura, kimwe n’uko hatashyirwaho atafasha umukozi kwiteza imbere.” Tubanambazi Edmond, Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Umurimo akaba n’Umuvugizi wa MIFOTRA.

Kubahiriza amategeko agenga umurimo bikwiye gushyirwamo imbaraga kandi abagenzuzi b’umurimo n’inkiko ziburanisha imanza z’amakimbirane ashingiye ku murimo bakongererwa ubushobozi ku buryo byagabanya akarengane mu bakozi.

Urugaga rw’abikorera (PSF) ntacyo rurabivugaho, ni yo mpamvu abakoresha basabwa kurushaho kurangurura ijwi bashyigikira amasendika, maze iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rishyiraho umushahara fatizo rigasohoka.

N’ubwo hakiri ibibazo bitarabonerwa umuti, CESTRAR ihamagarira abakozi gukunda umurimo, kuzuza neza inshingano zabo no kurushaho kwitabira gahunda za Leta mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities