Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kirasaba abacuruzi n’abaguzi kutajya bafungisha utwuma tw’Agarafeze ku birimbwa ndetse no kudafunika ibiribwa mu ambaraje zanditseho kuko bigira angiraruka zikomeye ku buzima bwa bantu.
Ni mu gihe usanga hirya no hino mu gihugu hari amabutike cyangwa amaduka apfunyikinyikira abakiriya mu mpapuro zakoreshejwe n’ikaramu, nyuma yo gupfunyikira bagateraho n’utwuma duteranya impapuro (Agarafezi).
Icyo gifuniko cyanditseho ndetse n’utwo twuma bafungisha, ni kimwe mu bishobora gutera ingaruka umukiriya harimo n’urupfu.
Bamwe mu bacuruzi ndetse na baguzi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama.rw bavuga ko hari ubwo babikoreshaga batabizi ko hari ingaruka bishobora ku bagiraho gusa bakaba bifuza ko hajya habaho ubukangurambaga buhoraho abantu bagasobanukirwa ububi bw’utwo twuma bafungisha.
Mukamana Florida ukorera mu isoko rya Kabeza avuga ko yajyaga afunyikira abakiriya muri ambaraje zanditseho ariko ataziko zabagiraho ingaruka.
Agira ati “Najyaga nzipfunyikamo ndetse nkateraho na Agarafeze nkumva ari ibisanzwe. Sinarinzi ko hari ingaruka byagira ku mukiriya cyangwa ku buzima bw’umuntu kuko numva ufunguye aba agomba kubikora neza ariko ubu sinzongera ngiye kujya byitwararika.”
Gatete Moise na we acururiza hafi aho ati “Hari abakiriya babikwisabira ko ubafungishiriza Agarafeze utabibakorera bakumva ko utabahaye serivise nziza nanjye simbyiteho nkazibashyiriraho. Gusa ubwo menye ko ari mbi sinzongera kuzikoresha. Abenshi usanga nta bumenyi buhagije dufite ku byo dupfunyikiramo abakiriya ko byabagiraho ingaruka hajye habaho no kudukebura byaba ari byiza.”
Uwera Annet avuga ko yatumye umukozi isukari kuri butike bamufungishiriza garafeze agaze mu rugo asuka mu gikombe cyo bashyiramo isukari akuma kagwamo nti yabimenya.
Agira ati “Twifuza ko abacuruzi bajya baganirizwa bakirinda kuba bakoresha izo Agarafeze, kuko yari impekuye Imana ikinga akaboko! Umwana bamuhaye icyayi ari mugitondo sinari nzi ko akuma kaguyemo ubwo baguraga isukari, umwana yagiraga vuba ngo ajye ku ishuri akoza umugati mu cyayi aratamira kaba karamujombye aracira tubona ni akuma. Iyo adakozamo yenda akanywa icyayi yari kukamira! Rwose abantu dukwiye kwirinda kwemerera abadufungishiriza kuko byatugiraho ingaruka.”
Uzabakirho Alphonse na we ati “Birakwiye ko abacuruzi bajya bahabwa amahugurwa mu buryo bapfunyikiramo abakiriya, bakirinda ibyabagiraho ingaruka. Nk’ubu nkanjye aka kuma narinkamize mu biryo ntabizi, ngira amahirwe nkumva mbere ntaratangira kumira.”

Ndahimana Jerôme, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) avuga ko gufungisha utwuma duteranya impapuro (Agarafeze) ku cyo bapfunyikiyemo umuguzi, ari kimwe mu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Agira ati “Hari kole zabugenewe ushobora gufatisha, kuko buriya ugiye gufungura Agarafeze ikagwamo, ukaba wayiteka mu byo kurya byaguteza ikibazo. Ni byiza kwirinda Agarafezi, ambaraje niba ifite umwanya hejuru biraruta ko wayizinga neza, aho gukoresha ako kuma kuko kagira ingaruka nyinshi ku buzima. Mucuruzi irinde gupfunyikira umuguzi mu mpapuro zanditseho, wirinde no gufungisha utwuma!”
Akomeza agize ati “Buriya uyu muti w’ikaramu (wino), urwo rupapuro rwaciye ahandi hantu hatandukanye, ntabwo uba uzi ikiriho; gusa tubyumve neza gupfunyika ntabwo bibujijwe, uguze umufuka w’umuceri cyangwa isukari w’ibiro 50, uzagenda ubona abantu bashaka ikiro kimwe, ariko ni byiza gukoresha ambaraje zitigeze zikoreshwa.”
Munezero Jeanne d’Arc
