Panorama sports
Stade Amahoro igiye gutangira gukorasha VAR (Video Assistant Referee). Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama, agaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka ibikoresho byatangiye gushyirwa ahabugenewe ndetse isuzuma ryayo rizakorwa muri Gashyantare 2025.
Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (Video Assistant Referee- VAR) ryatangiye gukoreshwa mu 2019 mu gufasha abasifuzi bari mu kibuga ku byemezo by’ingenzi mu mukino, ariko kugeza ubu byagaragaye ko na ryo hari impaka zikomeye ryateje muri uyu mwaka w’imikino.
U Rwanda ni igihugu cya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba rwinjiye mu misifurire yitabaza amashusho igihe habaye kutumeranya ku cyemezo cy’umusifuzi ku ikosa ryabaye. Ibihugu bya Afurika bikoresha VAR ku bibuga byazo ni Tunisia, Morocco na Egypt. Abasifuzi 12 bo muri Maurtania basoje amahugurwa na ho igihugu cya Tanzaniya na cyo cyitegura gushyira iryo koranabuhanga ku kibuga mpuzamahanga cyayo.
