Bamwe mu bagore bakuze bibaza impamvu badakingirwa Kanseri y’Inkondo y’umura ndetse na Kanseri y’Ibere ariko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima cyo kivuga ko nta gahunda ihari yo gukingira izo Kanseri ku bantu bakuze.
Hari bamwe mu abakobwa n’abagore bifuza ko bajya bahabwa amakuru ahagije ya zimwe mu ndwara zibugariza harimo na kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere kuko ni zimwe mu zibateye impungenge kandi bakifuza ko inkingo zitajya zigenerwa abangavu gusa kuko n’abakuze bazikeneye.
Iyi kanseri iri ku mwanya wa kabiri mu ma kanseri y’abagore, umwanya wa mbere ukabaho kanseri y’ibere. Iyi kanseri ifata kenshi abagore bakiri bato. Iyi kanseri niyo ifite umwanya wambere mu makanseri mu kwica abagore mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.
Bakomeje ku garagaza impungege ko badafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara ya kanseri y’inkondo y’umura higanzemo abakuze bakibaza impamvu inkingo z’iyi ndwara zigenerwa abangavugu gusa kandi na bo bazikeneye bakibaza niba bo batakingirwa kugirango nabo ireke kubahitana.
Sibomana Hassan, Umuyobozi wa Gahunda y’ikingira mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima -RBC, avuga ko nta gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abakuze.
Yagize ati “nta gahunda yo gukingira abakuze ihari kuko inkingo zagenewe abangavu gusa bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara, kandi iy’indwara yandurira mumibonano mpuzabitsina n’ibyiza gukingira abataragera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abe adafite ibyago byo kuyandura”.
Akomeza avuga ko kuva amaraso cyane mu gihe kitari icy’imihango no kujya mu mihango nyuma yo gucura ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza kanseri y’inkondo y’umura, kandi yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ikaboneka kenshi nyuma y’imyaka 35 kuzamura akaba ari na yo mpamvu RBC isaba abagore batarafatwa n’iyo kanseri, kwisuzumisha kenshi bishoboka, bituma ibimenyetso biyibanziriza bimenyekana kare maze hakagira igikorwa hakiri kare kuburyo umugore ashobora gukira burundu. Ibyo kandi bituma impfu ziterwa niyo kanseri zigabanukaho mirongo itanu kw’ijana (50/100).

Ibimenyetso bya Kanseri y’inkondo y’umura
Ikimenyetso gikunze kwigaragaza ni ukuva amaraso aturutse mu gitsina kandi umugore atari mu mihango, cyane cyane biba nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Ibindi bimenyetso bishoboka ni umurenda wo mugitsina uba mwinshi kurusha uko bisanzwe, ukanuka, uvanze n’uturaso, no kuribwa mu kiziba cy’inda.
Kuri ubu Umuryango w’abibumbye wita ku buzima (OMS/WHO) ushyira u Rwanda ku mwanya wa 4 ku Isi mu bihugu bihangana n’iyi kanseri, ikaba iri no mu ndwara zihitana abantu cyane. Buri mwaka abagera kuri 700 nibo bahitanwa nayo kandi na bo bashobora kwikuba kabiri mu gihe itirinzwe.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































