Umuneke ni rumwe mu mbuto zikundwa n’abatari bake mu Rwanda ndese no hanze, rukaba runaboneka byoroshye mu banyarwanda ugereranyije na zimwe mu mbuto zindi kuboneka kwazo bigorana. Umuneke ni urubuto rutera akanyamuneza kandi rugatuma umuntu asinzira neza.
Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru umutiheal.com dore tumwe mu kamaro k’urubuto rw’umuneke mu buzima bwa muntu:
1. Umuneke urwanya diyabete yo mu bwoko bwa 2, kanseri zitandukanye cyane cyane iy’impyiko. Wongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ufasha mu ikorwa ry’insoro zera mu maraso y’umuntu.
2. Umuneke kandi ukungahaye kuri fibres (muri garama 100 habamo 2.6g za fibre), ibi bituma urwungano ngongozi ruhora rutunganye bikarinda umuntu kuba yarwara Impatwe.
3. Umuneke wongera akanyamuneza n’ibyishimo ukarinda kwigunga. Uru rubuto rukungahaye kuri Tryptophan; iyi ni imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera kugira ngo ubashe guhorana ibyishimo, umenezero ndetse no kwibuka ibintu byinshi.
4. Imineke ni isoko nziza ya vitamini B6. Iyi vitamini irinda udutsi duto two mu bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nke mu maraso y’umuntu.
5. Ufasha gusinzira neza. Ku bana cyangwa abandi bantu bakuru, kurya umuneke nibura umwe isaha imwe mbere yo kuryama bifagusinzira.
6. Ubamo imbaraga umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi (muri garama 100 z’umuneke habamo Kalori 89). Ikindi ukungahaye kuri vitamini nyinshi, imyunyu ngugu ndetse n’ibindi birwanya kwangirika k’uturemangingo dutandukanye.
7. Umuneke ugizwe n’amasukari yoroshye nka fructose na sucrose zongera imbaraga mu mubiri. Kubera aya masukari bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu bakora siporo bashaka imbaraga z’ako kanya ndetse n’ababa bafite ibiro bike.
8. Umuneke ukize ku myungu ngugu itandukanye irimo umuringa, manyesiyumu na manganeze. Manyesiyumu igira uruhare mu gukomeza amagufa no kurinda umutima, umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura mu maraso ya muntu.
9. Ukungahaye kandi kuri potasiyumu nyinshi, ituma umutima ukora neza, ikongera udutsi duto dutwara amaraso birinda umuvuduko w’amaraso ukabije.
Ibindi wamenya ku muneke
Izi mbuto z’imineke rimwe na rimwe nubwo bitaba ku bantu bose, hari igihe itera (allergies) guhindurwa k’umubiri ku ruhu cyangwa imbere mu mubiri muri rusange. Bimwe mu bimenyetso byabyo ni ukuribwa cyangwa kocyerwa mu muhogo nyuma yo kurya umuneke, ushobora gutera iseseme cyangwa no kuruka ku bantu bamwe na bamwe.
Rukundo Eroge













































































































































































