Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje gahunda nshya igamije koroshya ingendo z’abaturage, aho hagiye gushyirwaho ahantu hihariye ho gusiga imodoka ku bazaba bashaka gukomeza urugendo bakoresheje bisi rusange.
Mu kiganiro na The New Times, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yasobanuye ko iyi gahunda igamije gufasha abatunze imodoka zabo bwite kubona uburyo bworoshye bwo kuzisiga ahabugenewe, bagakomereza urugendo kuri bisi.
Yagize ati: “Muri iyi gahunda, abafite ibinyabiziga babitwara, babiparike ahagenwe hanyuma bakomeze urugendo rwabo muri bisi.”
Nk’uko yakomeje abisobanura, iyi gahunda iri mu ngamba zo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ryatewe n’ibibazo by’umutekano muke biri mu karere Iran iherereyemo.
Ati: “Na bariya bafite ubushobozi bwo kwigondera ibikomoka kuri peteroli, abakora ingendo bagirwa inama yo gukoresha bisi kugira ngo bigabanyirize ikiguzi ariko binagabanye ingano y’ibikomoka kuri peteroli igihugu gikoresha.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gushyiraho izi ‘parking’ rusange bizafasha kugabanya umuvundo mu mihanda, bikuzuzanya na gahunda iherutse gutangazwa yo kugenera bisi ibisate by’imihanda byihariye mu masaha y’abagenzi benshi, itangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026.
Ati: “Icyo nka Guverinoma turi gukora ni ukwizeza ko izo parking rusange ziboneka ku bantu nk’abo.”
Mu hateganyijwe gushyirwa izi ‘parking’ harimo ahantu hanini hasanzwe hifashishwa n’abantu benshi nko kuri gare ya Kabuga, Stade Amahoro (kwa Rwahama), Kigali Pele Stadium ndetse n’ahahoze Magerwa ku Ruyenzi muri Kamonyi.
Ntirenganya yagaragaje ko hari n’ahandi hakiri gusuzumwa hashobora kwifashishwa muri iyi gahunda, hagamijwe kwagura ubushobozi bwo kwakira imodoka z’abaturage bashaka guhindura uburyo bw’ingendo.
Nubwo izi serivisi zizishyurwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibiciro bizashyirwa ku rwego ruri hasi ugereranyije n’ahandi basanzwe bishyurwa, aho nko mu mujyi hari aho isaha imwe igura 200 Frw.
Ati: “Intego nyamukuru ni uko ingendo za buri munsi zigenda neza kandi mu buryo buhendutse, nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuzamuka.”
Kugeza ubu, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bikomeje kuzamuka, aho litiro ya lisansi igeze kuri 2938 Frw mu gihe iya mazutu iri kugura 2205 Frw, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku ngendo z’abaturage no ku bukungu muri rusange.


















































































































































































