Tariki ya 02/11/2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru (International Day to End Impunity for Crimes against Journalists -IDEI).
Kuva mu 2019, buri mwaka umuryango w’abibubye wibutsa buri wese kurwanya umuco wo kudahana ibyaha byibasira abanyamakuru.
Uyu mwaka wa 2023, ibikorwa byo kuzirikana uyu munsi mpuzamahanga byabereye I Washington muri Amerika, ariko mu Rwanda naho habaye igikorwa cyo kuzirikana uyu munsi cyateguwe n’abanyamakuru ubwabo.
Ni abanyamakuru bibumbiye mu muryango RJSD, uharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development), bakaba bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya Zoom, bategura iki gikorwa.
Ni igikorwa cyahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyaha byibasira abanyamakuru, abanyamategeko ndetse n’abakora mu nzego z’iyubahiriza tegeko.
Gonzaga Muganwa, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, asobanura ko ibyaha byibasira abanyamakuru bigenda bigabanuka mu Rwanda kubera ubufatanye bwa Polisi y’igihugu, RIB n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).
Agira ati: “Mu bihe byashize wasanganga ibyaba byibasira abanyamakuru ari byinshi ariko urebye muri iki gihe byaragabanutse. Twifuza ko byarangira burundu ndetse n’abakoze ibyo byaha bagahanwa.”
Me Jean Paul Ibambe, ukunze kunganira abanyamakuru mu by’amategeko avuga ko abakorera ibyaha abanyamakuru bakwiye guhanwa.
Ati: “Ni ngombwa ko uwakoze icyaha agomba kubiryozwa. Ni kenshi twumva ko umunyamakuru yahohotewe, bamumeneye ibikoresho ariko ugasanga birangiriye aho. Uwakoze ibi aba akwiye kubiryozwa”.
Umunyamakuru Louise Uwizeyimana, yagaragaje ko hari abantu bakoresha inyungu zabo bwite, bagacecekesha itangazamakuru, bagamije guhisha ukuri ngo ntikujye ahagaragaraga.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha- RIB, Dr Murangira B. Thierry, asobanura ko abanyamakuru bagomba kwitandukanya n’ibyaha, kandi bakamenya uburenganzira bwabo.
Agira ati: “Turasaba abanyamakuru kumenya amategeko, bakirinda icyaha. Ikindi ni uko bagomba kumenya ko niba hari umuntu wabahohoteye bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, bagatanga ikirego hakiri kare”.
Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) asobanura ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abanyamakuru gutanga ibirego.
Asobanura ko ubu buryo bushya bakibunoza neza, bukaba butegerejweho korohereza abanyamakuru bahohotewe gutanga ikirego cyabo, kigakurikiranwa, uwarenganye akarenganurwa.
Mu 2019, nibwo abanyamakuru bo mu Rwanda, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development), bagamije gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru, abafasha gufata ibyemezo bibageza iterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.
Panorama