Panorama
Abakozi batandatu bakoreraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kuva tariki 28 Ukuboza 2017 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha byo; Kwandika cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Izo mpapuro mpimbano baregwa zirimo Kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe irimo ibinyoma no kunyereza cyangwa kurigisa umutungo wa Leta.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru, ko kunyereza umutungo wa Leta baregwa byakozwe mu ngengo y’imari ishize ya 2016/17 hakoreshwa inyandiko zahimbwe mu guhabwa amafaranga y’ubutumwa mu kazi kandi ntaho bagiye.
Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo umwaka ushize Minisitiri w’Intebe yahagaritse ku mirimo by’agateganyo umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, Dr Daphrose Gahakwa hamwe n’abandi bayobozi batatu muri iki kigo ku mpamvu zitatangajwe.
Abandi bahagaritswe ni Innocent Nzeyimana wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no kuhira imyaka, Violet Nyirasangwa umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa (Manager Corporate services) na Theogene Bimenya wari umuyobozi ushinzwe imari. Aba bose bari muri barindwi (7) bagize ubuyobozi bukuru (Senior Management) ya RAB.
Amakuru yemeza bamwe muri aba bahagaritswe, ukuyemo Dr Daphrose Gahakwa, bari muri batandatu Polisi y’u Rwanda yafunze ku wa kane w’icyumweru gishize. Ariko kandi andi makuru makuru avuga ko bamwe muri bo barekuwe ku wa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018, hagikomeje iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Kunyereza umutungo ni icyaha kivugwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana gihanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’irindwi(7) y’igifungo, na ho kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe irimo ibinyoma bivugwa mu ngingo ya 614 y’iki gitabo bigahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi(7) n’icumi(10).
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko RAB yisobanuye ku makosa y’imicungire y’imari ya Leta yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Icyo gihe imbere ya PAC, Dr Bagabe uyobora RAB kuva mu mpera z’umwaka ushize, wari witabye wenyine umuyobozi wungirije ntiyabonetse, yavuze ko iki kigo gifite ibibazo byinshi cyane birimo kuba nta ubazwa ibyo ashinzwe. Yongeyeho ko umuntu wagize uruhare mu mikorere mibi muri iki kigo azabibazwa ndetse akavuga ko byatangiye.
