Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Abana bahohotewe bagaterwa inda basobanuriwe amategeko abarengera

Abakobwa babyariye iwabo bo mu Karere ka Muhanga, bitabiriye ibiganiro

Ikigo Nyarwanda giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, HDI, cyagiranye ibiganiro n’abakobwa batwaye inda imburagihe bo mu Karere ka Muhanga. Basobanurirwaga  ibyo amategeko ateganya mu gukuramo inda ku mukobwa wahohotewe agaterwa inda ari munsi y’imyaka 18, kiburira n’uwaba ajya kuyikurishamo mu buryo bwa magendu.

Impamvu abo bakobwa babyariye iwabo baganirijwe ngo hari aho byagaragaye ko hari abahohoterwa inshuro ebyiri (2), bakabyara ubugira kabiri  bakiri munsi y’imyaka 18.  Bityo bakwiye kumenya ko hari amategeko abarengera, aho gutekereza kugana kwa magendu gukuramo inda bibakururira ingaruka zo kuba banafungwa.

Ingingo ya 125 y’Itegeko ry’ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho yavuguruwe igatanga icyo umuntu yakwita irengayobora ku byiciro 5;  ivuga ko kuba utwite ari umwana cyangwa yarafashwe ku ngufu, yarayitewe n’uwo bafitanye isano itarenze iya kabiri, yaratwise mu gihe yashyingiwe ku gahato, n’iyo byemejwe n’abaganga ko iyo nda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa umwana atwite, iyo nda  ikurwamo. Ibyo bishyirwa mu bikorwa n’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, ryo ku itariki 9/04/2018.

Impuguke mu by’ubuzima akaba n’umujyanama muri HDI, Hon. Mporanyi Theobard, avuga  ko umuntu wibonye muri biriya byiciro uko ari ibitanu; Iteka riteganya ko ajya ku bitaro bikuru bya Leta cyangwa ibyigenga byemewe ariko bikorwamo n’abaganga bize icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abantu bakamuha iyo serivisi.

Agira ati: “Ushaka iyo serivisi ntasabwa icyemezo cy’urukiko, ni umuntu ku bushake bwe igihe yibonye muri biriya byiciro; ababyeyi bamujyana kwa muganga bafite icyemezo cyemeza ko umwana ari munsi y’imyaka 18. Ababyeyi cyangwa abamurera iyo babyanze, umwana ni we ufata icyemezo akagana muganga agahabwa serivisi.”

Iri Teka riteganya ko inda ikurwamo iba itarengeje ibyumweru 22, urengeje iyo minsi ntahabwa iyo serivisi.

Abana bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato bavuga ko batari basobanukiwe iby’iryo teka, ari yo mpamvu biyemeje ko batazongera guhohoterwa ukundi kandi ko bagiye kurisobanurira n’abandi ndetse bakaburira n’uwahirahira kujya kwa magendu kubireka.

Umwe muri abo bakobwa, yagize ati “Jye nabyaye mfite imyaka 15 ababyeyi barantererana n’uwanteye inda ntiyanyitaho, mbaho ubuzima bugoye. Simbabeshye rwose bitewe n’ibibazo umuntu ahura nabyo kubera kubyara ukiri muto, washiduka wabyaye undi kubw’abagushuka bakwizeza ibitangaza. Ubu ndasobanukiwe, gusa nzifata nibyanga mboneze urubyaro.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée yavuze ko hari abana batari bake bahohoterwa. Bityo bakwiye gutinyuka bakavuga ababahohoteye kuko itegeko n’ibihano bihari bigakurikizwa, yababwiye ko bakwiye kumenya kandi itegeko ribuza abantu gukuramo inda uko ryifitemo ingingo zisobanura uwemererwa gukuramo inda.

Yagize ati: “Abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bakwiye kumenya ngo ni ryari umuntu ashobora gukuramo inda, n’inzira bicamo kuko hari igihe umuntu yakumva ko abyemerewe ariko yabikora nabi akaba yahanwa.”

Abakobwa babyariye iwabo bakiri bato baganirijwe kuri Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, ryo ku itariki 9/04/2018, ubuzima bw’imyirorokere; kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse no kudahishira ababahohotera.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities