Buri mwaka nibura abana bagera ku bihumbi magana atatu na mirongo itandatu (360,000), bakomoka mu bihugu bitatu bya Afurika, bazahabwa urukingo rwa mbere rwo kurwanya indwara ya Malaria.
Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango wa Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), uru rukingo bwa mbere rwageragerejwe mu gihugu cya Malawi akaba ari cyo cya mbere rwatangijwemo, rukazahabwa abana bari munsi y’imyaka ibiri.
Kenya na Ghana na bo bazakurikira mu cyumweru gitaha, abaminisitiri b’ubuzima bo muri ibi bihugu nibo bazahitamo aho uru urukingo ruzatangirwamo ariko hakazaba hari umuyobozi ubikurikirana. Gusa uru urukingo rurihariye mu kurwanya Malaria.
Itsinda ry’abavuzi ryagaragaje ko rudatanga igisubizo ijana ku ijana kuko ibimenyetso bigaragaza ko mu bizamini icumi byafashwe, bine byatanze ibisubizo bizima mu gukumira Malaria, nk’uko bitangazwa na OMS.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedres Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko mu myaka cumi n’itanu (15) ishize ubwo bafataga izindi ngamba zo kurwanya Malaria byatanze igisubizo gikomeye, cyane cyane nko gukoresha inzitiramibu ziteye umuti. Agira ati “Dukeneye ingamba nshya zitanga ibisubizo mu gukomeza kurwanya Malaria.”
Malaria ni indwara ikwirakwizwa n’Umubu wo mu bwoko bwa anofere (Anophères) w’ingore kandi iyi ndwara ishobora kurwanywa no kuvurwa. OMS ivuga ko buri mwaka abantu bagera ku 435,000 bahitanwa na Malaria.
Abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bagira ingaruka zikomeye zigeza no ku mfu zikomoka ku ndwara ya Malaria cyane cyane muri Afurika. Kuri uyu mugabane abana basaga ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000) bapfa buri mwaka bazize iyi ndwara.
Munezero Jeanne d’Arc
