Hashize iminsi mike mu Burasirazuba bwo Hagati hadutse umwuka mubi w’intambara ihuza Iran na America itanyije na Israel, aho ibitero bikomeye by’intwaro zirimo misile n’indege zitagira abapiloti izizwe nka drones bimaze kugwamo abantu barenga 1,200. Nubwo bimeze bityo ariko, Abanyarwanda batuye muri aka karere bavuga ko kugeza ubu umutekano wabo umeze neza.
Iyi ntambara yatangiye gukomera mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran. Ibyo bitero byari mu bikorwa bya gisirikare byiswe “Operation Epic Fury” na “Operation Roaring Lion”, bikaba byarahitanye abayobozi benshi bakomeye muri Iran.
Mu bahitanywe n’ibi bitero harimo umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei, hamwe n’abandi bayobozi bakomeye barimo Ali Shamkhani wari umunyamabanga w’inama y’igihugu y’umutekano, umugaba mukuru w’ingabo Abdol-Rahim Mosavi ndetse n’umuyobozi w’ingabo zidasanzwe za IRGC Mohammad Pakpour.
Uretse Iran, amakimbirane amaze gukwira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Qatar n’ibindi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu byatumye abaturage b’ibi bihugu bagira impungenge z’umutekano.
Nubwo bimeze bityo ariko, Abanyarwanda batuye muri Israel na Qatar bavuga ko bagenda bahabwa amakuru n’inama na za Ambasade, bigatuma bumva batekanye. Rugigana Anthony, umaze imyaka myinshi atuye muri Israel, yavuze ko Ambasade y’u Rwanda ikomeje kubagezaho amabwiriza abafasha kwirinda ibishobora kubashyira mu kaga.
Ku ruhande rw’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kaganda Kassim uhagarariye ihuriro ryabo yavuze ko kugeza ubu nta Munyarwanda urahura n’ikibazo cy’umutekano. Yavuze ko ubuzima bukomeje uko bisanzwe, akazi kakaba gakorwa n’ingendo zikaba zigenda zisubukurwa buhoro buhoro nubwo hari ibikorwa byagabanyijwe.
Muri Doha ho, Bahati Eric yavuze ko mu minsi ya mbere habayeho ubwoba bwinshi, cyane cyane ubwo Iran yarasaga misile ku birindiro bya Amerika biri muri Qatar. Icyakora yavuze ko Leta ya Qatar yakomeje kubagezaho amabwiriza abafasha kwirinda, ndetse bamwe bakaba bari gukora akazi bakoresheje ikoranabuhanga bari mu ngo zabo.
Ambasade z’u Rwanda muri ibi bihugu zatangaje ko zikomeje gukurikirana uko umutekano wifashe, kandi ko zashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru n’Abanyarwanda batuye muri ako karere kugira ngo hagire uhura n’ikibazo ahite afashwa.
Ku wa Kane, Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi zayo zimwe zimuriwe ku ikoranabuhanga (online) by’agateganyo kubera impungenge z’umutekano. Ibi byatewe n’uko Iran ikomeje kugaba ibitero kuri Qatar iyishinja gucumbikira ibirindiro bya gisirikare bya Amerika.
Hagati aho, ibikorwa by’ingendo z’indege muri aka karere na byo byagiye bigirwaho ingaruka n’iyi ntambara. Sosiyete y’indege ya Etihad Airways yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu izatangira gusubukura ingendo zimwe na zimwe, zikazagera ku byerekezo birenga 70 birimo Abu Dhabi, Frankfurt, New York City, Toronto ndetse na Tel Aviv.










































































































































































