Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda birinde gupfa kujya i Goma –Minisitiri Gashumba

Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba mu kiganiro n'Abanyamakuru ku wa 1 Kanama 2019 (Ifoto/Munezero J.)

Mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 1 Kanama 2019, hasakaye amakuru ko urujya n’uruza bisanzwe bigaragara ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa byari byagabanutse; bivugwa ko umupaka wafunzwe, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko ayo makuru ari ibihuha ariko kandi igasaba Abanyarwanda kwitondera kujya muri DRC kubera indwara ya Ebola imaze guhitana abantu babiri mu mujyi wa Goma uri hafi y’imbibi z’u Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Gashumba Diane, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kw’itariki ya 1 Kanama 2019, yatangaje ko habayeho kuganirizwa kw’abaturage bajya guhahira mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo Kinshasa, baganirizwa byimbitse ku kibazo cyo  gukumira ko Ebola igera mu Rwanda, nyuma  akazi gakomeza uko bisanzwe. Ariko kandi n’ubwo ibyo biganiro byabaye Minisitiri Gashumba yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kujya i Goma uko bashatse.

Agira ati “habonetse abarwayi hafi y’umupaka w’u Rwanda kuri Goma mu minsi cumi nitanu ishize; habonetse  umupasiteri wayirwaye kandi yahise apfa, ubu hakaba harabonetse undi muntu nanone wanduye iyo ndwara kandi nawe yahitanywe na yo.”

Akomeza atangaza ko ari umwanya wo kongera kubwira abanyarwanda kwirinda kujya aho bumva icyo cyorezo. Ati “ko mwumva hari icyorezo kandi kimeze nabi, nibura wajyayo ari uko ubona ari ngombwa cyane.”

Ariko kandi yasabye abanyarwanda guhagarika kujya muri icyo gihugu kuko ugiyeyo aba ashyize ubuzima bwe mu kaga. Ati “ni ukwirinda cyane kujyayo.”

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ku wa 1 Kanama 2019 (Ifoto/Munezero J.)

Yakomeje asaba abanyarwanda kutivuriza mu rugo ahubwo mu gihe barwaye bakihutira kujya kwa muganga. Anabasaba kandi kudacumbikira umuntu uturutse mu gace karimo icyo cyorezo, ndetse n’uwamucumbikiye yabona ikimenyetso atabyihererana ahubwo ajye yihutira guhamagara ababishinzwe bamujyanye kwa muganga.

Abasaba kandi kuba maso bagatangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo. Asaba abacuruza inkweto cyane cyane abarangura duke kubihagarika ndetse n’abajyagayo bagiye gusura abavandimwe babihagarika, bagategereza amakuru azatangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) ritanze amakuru ko icyo cyorezo kitakiharangwa.

Minisitiri Gashumba yanavuze ko mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga 3000 bafite aho bahuriye no gutabara ahagaragaye icyo cyorezo ndetse n’abakora ku mipaka, kandi hari n’ubundi buryo bwo kwirinda, bakaba baniteguye guhangana n’icyo cyorezo kiramutse kigeze mu Rwanda. Ubu kandi mu mavuriro hashyizwe imiti y’ibanze ishobora kunganira igihe cyose habaye ikibazo. Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero,  hashyizwe ikigo gishobora gushyirwamo uwagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, kandi ku mipaka yose y’u Rwanda hari abantu bapima umuntu wese winjiye mu Rwanda. Camera zisuzuma Ebola ziri mu bice 11 by’igihugu.

Umugabo uheruka guhitanwa na Ebola mu mugi wa Goma, Minisitiri Gashumba yatangaje ko abegeranye na we bamaze kugera ku 138.

Ku bijyanye n’ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa, yatangaje ko kugira ngo umupaka ufungwe bisaba ko byemezwa n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Migration), atari umuntu ubyuka ngo abyemeze uko yishakiye.

Ibimenyetso bya Ebola

Ebola yandura binyuze mu matembabuzi (amacandwe, inkari, ibimyira, amarira, amasohoro n’andi matembabuzi yose).

Ikimenyetso cya mbere cya Ebola ni umuriro mwinshi, gucika intege kubabara umutwe, kuruka cyane, guhitwa no gusesa ubuheri ku mubiri; iyo bimaze gukara usanga umuntu ava amaraso ahantu hose hari umwenge ku ruhu.

Kwirinda Ebola icya mbere ni isuku, kwirinda kujya ahavuzwe icyo cyorezo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities