Ku itariki ya 18 Ukwakira 2018, nibwo habaye umuhango rusange wari wateguwe na Huawei, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’iy’Uburezi, wo gusezera ku banyeshuri umunani, biga ikoranabuhanga muri kaminuza y’u Rwanda bagiye mu rugendoshuri mu by’ikoranabuhanga ahitwa Huawei mu gihugu cy’Ubushinwa.
Abo banyeshuri bazerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa ku kicaro cy’ishuri ry’ikoranabuhanga kiri Huawei- Shenzhen, bazahamara ibyumweru bibiri, bihugura ubumenyingiro bwimbitse buheruka ubundi mu ikorabuhanga no kumenya gukemura ibibazo rishobora guteza bwitwa “TIC”.
Aba banyeshuri baratoranijwe muri gahunda yitwa “Seeds for the Future/ cyangwa imbuto nziza z’ahazaza”. Ni gahunda igezweho mu rwego rw’isi, bazigira aho i Huawei. Ibizakoreshwa muri ayo mahugurwa biri ku giciro cyo hejuru iki kigo gitanze.
Mu mpera z’umwaka wa 2017, iki gikorwa cyakozwe mu bihugu 108 bibarirwa ku migabane itanu igize isi, hahuguwe abanyeshuri ba kaminuza barenga ibihumbi mirongo itatu (30,000) baturutse muri za kaminuza Magana atatu na mirongo itanu (350).
Iyi gahunda yatumye Huawei ibasha kugira ubufatanye n’abantu babarizwa mu byaro, kugira ngo basangire ubumenyi muri TIC, ikoranabuhanga rihora ritera imbere, ubunararibonye mu kubungabunga ibijyanye n’umuco mpuzabihugu mu buryo bwinshi.
Huawei kandi yoroheje kubagezaho ubumenyi, inafasha iyo miryango y’icyaro uburyo bwo kwigisha bunoze, butuma umuntu avumbura impano imurimo, cyane cyane ijyanye no guteza imbere urwego rwa TIC.
Jack Xiong, Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, agira ati “Biturutse kuri iyi gahunda, tuzagerageza kuborohereza kubagezaho ubumenyi, kandi bifashe ababwize gushobora kuzamura ubumenyi bwo kwivumburira impamo ziri mu Banyarwanda.”
Mu Bushinwa byitwa ingemwe z’ahazaza, bikitwa kubiba izo mbuto z’ahazaza hajya imbere, kandi bigashobozwa kugerwaho n’iyo programu ya TIC. Iyi gahunda ikorerwa igihugu gifite umubano mwiza n’Ubushinwa.
Nyiranzeyimana Josephine, Umuyobozi Mukuru wa RISA, wari uhagarariye Minisitiri w’Ikoranabuhanga yavuze ko Porogaramu Ingemwe z’Ahazaza heza ijyanye na gahunda yo guhindura ibya kera, u Rwanda rukagendana n’ikoranabuhanga rigezweho, kandi rigafasha no guhuriza hamwe abafite umuhamagaro mu ikoranabuhanga no kuba ryakoreshwa mu nganda.
Agira ati “Aya mahugurwa y’abanyeshuri b’u Rwanda mu Bushinwa, ajyanye na gahunda yo gukora ihuriro mu gusangiza ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru rwa TIC, kubunoza birushijeho no kubategura kugira ngo bazabashe kubukoresha, kandi babe ba rudasumbwa mu mirimo ijyanye n’iryo koranabuhanga rya mbere ku isi.”
Dr. Baguma Abdallah, mu izina rya Minisitiri w’Uburezi, yashimiye abo banyeshuri umunani, anashimira Perezida wa Repubulika wabafashije kugira ngo bagere kuri ayo mahirwe.
Akomeza avuga ko ashimira Ubushinwa bwazanye iki gikorwa cy’ingirakamaro cyane, by’umwihariko, umuyobozi wa Huawei mu Rwanda. Agira ati “Twabishimiye hamwe n’ikipe mukorana, tubashimira kandi ubufatanye bwiza mu iterambere ry’uburezi rigeza ku gihugu muri uru rwego rwo kwishimirwa.”
Xing Yuchun, Umujyanama mu by’ubukungu muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, yatangaje ko yifuza ko abanyeshuri bagiye kwiga, batazanonosora ubumenyi ngiro gusa, ahubwo bazahavoma n’ubundi bwenge bw’imikorere no kuzamura imyumvire mpuzabumenyi bazakura mu Bashimwa, bityo bizabafashe guteza imbere igihugu cyabo mu byerekeye ikoranabuhanga mu bukungu bw’u Rwanda.
Agira ati “Ingemwe iyo zikuze zibyara imbuto, muzatubera abazaduhagararira mu bucuti bwiza buri hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa.”
Dr. Murigande Charles, Umuyobozi Wungirije uwungirije umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igikorwa kivugira, ari amahirwe ku banyeshuri, kuko bijyanye n’intumbero ya Kaminuza mu guhuza ubumenyi bwigwa, n’inganda zo mu gihugu.
Akomeza avuga ko nta kabuza abanyeshuri batoranyijwe muri porogaramu y’Imbuto nziza z’ahazaza bazafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga, kandi ntibazakenera kujya gushaka akazi ko gukorera abandi, bazakihimbira, ndetse bakoreshe n’abandi.
Lt Col. Patrick Nyirishema, Umuyobozi wa RURA, na Dr Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi w’ishami rya TIC, muri REB, na bo bishimiye iki gikorwa cy’agahebuzo mu iterambere ry’ubumenyi mu ikoranabuhanga rihanitse.
Dusobanukirwe Huawei
Huawei ni ikigo gikomeye mu rwego rw’isi mu kubaka ibikorwa by’ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru n’itumanaho mu buryo buhanitse bwise mu mpinamagambo “TIC”. Ifite intego yo gukwirakwiza iryo tumanaho binyuze muri mudasobwa n’ibindi byuma bikora mu buhanga buri hejuru y’ubusanze bumenerewe.
Ikigo Huawei gifite intego ko ikoranabuhanga rigera kuri buri wese, mu rugo, mu masosiyete kugirango hubakwe isi igendera ku ikoranabuhanga rihuje umurongo.
Tekinoloji ya Huawei kugeza ubu ihiga izindi, irizewe kandi iratekanye. Ikaba ishishikajwe no kugeza iryo koranabuhanga ku bantu, mu miryango, mu bigo mu buryo bungana no mu bushobozi rizakoreramo nabwo bungana.
Muri Huawei, ikoranabuhanga rijyanye n’icyifuzo abakiriya bafite. Ishora imari mu bushakashatsi bujyanye n’ikoranabuhanga ritumbagiye hejuru, rizazamura isi yose. Huawei ifite abakozi 180,000 bakorera mu bihugu 170 hirya no hino ku isi. Yashinzwe mu 1987, Huawei ni isosiyeti yigenga kuri byose no ku bakozi bayo ijana ku ijana.
Panorama
