Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali baganirijwe ku mikorananire n’Itangazamakuru

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege, Umukuru wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ACP Rogers Rutikanga n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC Emmanuel Mugisha (Photo/Courtesy).

Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo  kubona amakuru.

Ubu bumenyi babuhawe ku itariki 8 Gashyantare 2017  mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Emmanuel Mugisha.

ACP Badege yabwiye abo bapolisi ko Itangazamakuru rigira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu butumwa bwo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha.

Yagize ati “Polisi irinda ahabereye icyaha, kandi igakusanya amakuru y’ibimenyetso byacyo; mu gihe ku rundi ruhande Itangazamakuru riba  rishishikajwe no kubona amakuru yo kumenyesha abaturage. Izo nzego zihuriye aho hantu zishaka amakuru, zisabwa gukorana neza  kugira ngo  hatagira urubangamira urundi; ariko nanone ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko agenga buri ruhande.”

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa itanga ku bapolisi ndetse n’ibiganiro igirana  n’Itangazamakuru bigamije kunoza imikoranire.

Yagarutse ku burenganzira bw’Abanyamakuru bwo kubona amakuru,  n’Amakuru batemerewe guhabwa nk’uko biteganywa  n’Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.

Ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no  kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

Mugisha yagize ati “Kwima amakuru, cyangwa kubuza Umunyamakuru uri mu kazi wubahirije amategeko ni ukubangamira uburenganzira bwe bwo kuyabona; ariko kandi ni no kubuvutsa abari kuyamenyeshwa.”

Yibukije abakora umwuga w’Itangazamakuru ko igihe cyose bari mu kazi bagomba kwambara Ikarita y’akazi ibaranga itangwa na RMC, kandi bakirinda kuyikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Pano rama

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities