Nk’akamenyero, buri mwaka Abanyarwanda benshi baba bategereje imvura mu kwezi kwa Kanama. Ni igihe mu Rwanda impeshyi iba iri kugana ku kurangira ubusanzwe, abakristu bo bakabisanisha n’ukwezi k’umugisha bakesha Bikiramariya bemera ko yajyanwe mu ijuru adapfuye; bityo bizera ko abasabira ku Mana ikagobora imvura ibobeza ahaba hamaze gukakazwa n’igihe cy’izuba kitari gito.
Ibi babikuriza ku kuba kandi ngo umwaka wa 2020 wararanzwe ahanini n’imihindagurikire y’ikirere idasanzwe, aho imvura yaguye kare ndetse igatinda kugenda.
Mugwaneza Clothilde, umuturage ukorera ubuhinzi bw’imboga mu Karere ka Gasabo ni umwe mu bategereje imvura y’ukwa 8 nta kabuza. Agira ati “Nta gisibya rwose imvura iraje n’ibimenyetso twatangiye kubyumva, hasigaye hariho ubushyuhe budasanzwe cyane mu gihe cya nijoro. Byongeye kandi aka kayaga gacishamo kagatanga amahumbezi kampa icyizere cy’uko nenda kuruhuka kuhira, ni ibisanzwe kandi ko muri Kanama tubona imvura y’umugisha wa Asomusiyo!”
Yongeraho ko afite ibyiringiro ko iyi mvura izanakomerezaho ibashyira mu gihembwe cy’ihinga gishya, nk’uko uyu mwaka wabaye uw’impinduka zidasanzwe mu kugwa kw’imvura.
Guhera muri Gashyantare 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyakomeje gutangaza impinduka; aho byagaragaye ko imvura yatangiye kugwa henshi mu duce tw’igihugu ndetse igatinda kuko yarangiye mu mpera za Gicurasi. Si ibintu byari bimenyerewe mu iteganyagihe ry’akarere u Rwanda ruherereyemo.
Abaturage bakaba bakomeza gusabwa guhora bakurikirana impinduka bagezwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, ngo habeho kubahiriza uburyo bwo gukumira ibiiza mu gihe biba byagaragajwe. Ndetse abakora ubuhinzi by’umwihariko nabo bakabasha kujya bagendana n’igihe ntibagire imbogamizi mu kazi kabo kubwo kutamenya imihindagurikire y’ikirere, nk’ikibazo ahanini usanga kibatera ingaruka y’ubukererwe bw’ubuhinzi bwabo; kurumbya bitewe no kubura imvura cyangwa kugusha nyinshi ibihingwa bitari byiteze.
Icyo abemera bishingikirijeho
Umuvugabutumwa mu Itorero rimwe rya gikristu, Kwizera (izina twamuhaye), yagize ati “koko akenshi muri uku kwezi kwa Kanama bimenyerewe ko tubona imvura; gusa nta bunararibonye mbifiteho ngo mbe nakwemeza ko bifitanye isano n’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya tuba duhimbaza buri mwaka ku itariki 15. Ibi ni ibyo abakiristu bemera babishingiye ku buryo babona umubyeyi Bikiramariya nk’ubafatiye runini mu mibereho yabo, bityo bagakurizaho ko ibyiza byose bibageraho ari we babikesha.”
Ibi ngo ni ibimaze kwiyandika mu mitwe y’abakiristu benshi ku buryo abenshi nta n’ibisobanuro bigiye kure birushya babitangaho, nk’uko yakomeje abivuga.
Ati “Si ibya none kuko mu mibereho y’abemera akenshi bashingira ukwizera kwabo ku bintu bito baba berekejeho umutima gusa, Asomusiyo rero ni kimwe mu bihe byahariwe gutegerezwaho umugisha w’Ijuru babonera mu kugusha imvura.”
Kuva ku itariki 11 Kanama 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje impinduka ku iteganyagihe, zishingiye ku miyaga ihehereye ituruka muri Congo. Iyo miyaga ikomeje ikaba iteganyijwe kugusha imvura muri bimwe mu bice by’u Rwanda, mu Turere tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba niy’Amajyaruguru.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
