Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ihuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, Myr Joachim Ntahondereye, yasabye abakristu gukomeza kwigira icyizere nubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byo mu karere.
N’ibyatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo hasozwaga inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB). Iyo nama yasojwe n’Igitambo cya Misa cyabereye muri Katederali ya Saint Michel i Kigali.
Iyi nama yitabiriwe n’Abepiskopi umunani baturutse mu Diyosezi z’i Burundi n’abandi icyenda bo mu Rwanda. Mu biganiro byabereye muri iyi nama, hibanzwe cyane ku buryo bwo gutoza urubyiruko indangagaciro z’amahoro, kubana neza no kwirinda amacakubiri, mu rwego rwo gufasha akarere kugana ku mahoro arambye.
Myr Ntahondereye yavuze ko nubwo imipaka ifunze ishobora gutuma abantu bagorwa no kugenderana, abakristu badakwiye gucika intege kuko ibibazo byose bigira iherezo.
Yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abarundi basanzwe bafitanye umubano w’ubuvandimwe kuva kera, kandi ko ukwemera Kristu ari kimwe mu bikomeza kubahuza no muri ibi bihe by’ingorane.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, na we yagaragaje ko uku guhura kw’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi ari ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo rwigishwa mu Ivanjili.
Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka, Abepiskopi bakoze ibishoboka byose kugira ngo bahure baganire ku butumwa bwabo bwo kwamamaza amahoro, urukundo n’ubuvandimwe mu baturage.
Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi yatangiye ku wa 9 Werurwe 2026 i Kigali, aho yamaze iminsi ibiri, ni mugihe iheruka yari yabereye muri Diyosezi ya Kibungo muri Centre Saint Joseph hagati ya tariki ya 30 Werurwe na 1 Mata 2025.







































































































































































