Raoul Nshungu
Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi basoreje amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya ‘Joint Command and Staff College’ (JCSC) riherereye i Karen, mu Mujyi wa Nairobi.
Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena 2025 nibwo ibirori byo gusoza Amasomo y’abarangije muri iryo shuri byabaye, ku ruhande rw’u Rwanda Col. Celestin Kamanda, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Kenya (Defence Attaché) ni we witabieriye ibi birori.
Umuyobozi w’Ishuri rya JCSC, Maj. Gen Eliud Kinuthia, yagaragaje akamaro k’ayo masomo avuga ko atari ingirakamaro mu kazi gusa ahubwo ari ingenzi mu kubaka abasirikare n’abayobozi b’inzobere bashoboye gutegura ahazaza h’ingabo muri rusange.
Yagize ati: “Ubu bafite ubumenyi buhanitse ku macenga akoreshwa (strategic insights) n’indangagaciro za kiyobozi zizabafasha gukora ibyo bashinzwe mu nzego zitandukanye.”
Yashimangiye ko abanyeshuri bose barangije batsinze neza amasomo 100%.
Maj. Gen. Kinuthia yashimiye abarangije amasomo yabo ku bw’umurava, imyitwarire myiza, n’uburyo bagaragaje ishyaka ridasanzwe mu gihe cy’amasomo.
Yongeyeho ko uyu mwaka utari usanzwe kuko ari bwo bwa mbere abasirikare bakomoka muri Somalia na Burkina Faso bitabiriye masomo nk’ayo.
Abasirikare basoje uko 90 barimo n’abo mu bihugu 15 by’abaturanyi bize amasomo ajyanye no kubategura bakava ku rwego rwo hagati mu buyobozi bakajya mu rwego ruhanitse n’ubushobozi bwisumbuye mu mitekerereze.
Ishuri rya JCSC ryashinzwe mu 1984 rifite intego yo gutoza abasirikare bo ku rwego rwo hejuru bitegura inshingano zikomeye z’ubuyobozi.
Mu banyeshuri bandi bitabiriye harimo abaturutse mu bihugu nka Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Ethiopia, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Uganda, Zambia n’ibindi.
