Abagore bakiri bato b’Abanyafurika bateraniye mu nama ya cyenda ihuje abagore n’abakobwa ibera i Addis Ababa muri Ethiopia, bararebera hamwe icyakorwa kugira ngo na bo bagere ku rwego rw’abagabo. U Rwanda rukaba rwatanzweho urugero mu gushyiraho amategeko arengera umugore.
Muri iyi nama abagore bagaragaje ko na bo bashoboye, basanga icy’ingenzi ari ugufasha abakobwa kurindwa ihohotera bakorerwa bakiri bato bikabicira ejo hazaza habo ariko Leta zikwiye kongera imbaraga mu kurirwanya.
Iyi nama yigirwamo uburyo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa byakorwamo, ko hakwiye kubaho ubuvugizi bugaragara, Leta zigahana zihanukiriye uwahohoteye umugore cyangwa umukobwa nk’uko u Rwanda rubishyira mu bikorwa.
Hatanzwe urugero ko u Rwanda rwashyizeho amategeko aha uburenganzira bungana ku mitungo, ku butaka n’ibindi hagati y’abagore n’abagabo ndetse hanashyirwaho amategeko amurinda ihohotera anahana abarikoze. Hanashyizweho ikigo Isange One Stop Centre gikurikirana abakorewe ihohotera.
Mu kiganiro bamwe mu bitabiriye iyi nama bagiranye na Panorama, basanga imbaraga nke z’abagore zifite imizi mu ihohotera rikorerwa abana b’abakobwa bikagira ingaruka kkuri ejo hazaza habo.
Grace Nanyonga ukomoka muri Uganda na we witabiriye iyo nama, ati “Twebwe ubusanzwe abagore turakora kandi turashoboye ariko dufite ibituzitira kugira ngo tugere aho twifuza kuko umukobwa atangira kuba inkumi afite imyaka 14, abagabo bagatangira gushaka kuryamana na we; iyo bamuteye inda usanga icyerekezo cye kirangiye. Abakobwa nibo bagurishwa bakiri bato bakanjyanwa mu buraya, guterwa inda ba se bakanga abana bakabarera bonyine, n’ibindi byinshi. Ibyo bituma abagore tugaragara nk’abanyantege nke.”
Nanyonga akomeza avuga ko basaba za Leta gufasha abakobwa n’abagore bakiri bato kurindwa ihohotera kandi babikoze nk’uko amategeko abiteganya byatuma abagore baba abo bashaka kuba, bakubaka Afurika ifite imbaraga.
Urugero mu kudindiza umugore rwatanzwe ni muri Zimbabwe aho usanga umugore adafite uburenganzira ku mutungo byose biharirwa umugabo, basaba ko muri Afurika byose byavaho bagatera ikirenge mu ntambwe u Rwanda rumaze gutera.
Iyi nama ibanziriza iy’abayobozi batandukanye b’Afurika barimo n’abakuru w’ibihugu byo kuri uyu mugabane, akaba ariyo izagezwaho ibyifuzo bivuye mu nama ya cyenda yahuje abagore bakiri bato, bigafatirwa imyanzuro.
Mutesi Scovia/Addis Ababa

Abagore n’abakobwa bitabiriye inama ya 9 i Addis Ababa muri Ethiopia.
