Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ADEPR Uganda mu nzira zo gushimutwa

Past. Karuranga Ephrem, Umuyobozi akaba n'Umuvugizi wa ADEPR na Past. Karangwa John, Umuvugizi Wungirije.

ADEPR ishami rya Uganda yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo imiyoborere bivugwa ko ishingiye ku bunyangamugayo buke ariko kandi inyandiko zaryo zikaba zinagaragaza ko riyobowe n’Umucuruzi ufite ubwenegihugu bwa Uganda.

Binyuze mu nyandiko dufitiye kopi, bigaragara ko Itorero ADEPR Pentecostal Church International Uganda, rihagarariwe mu mategeko na Pasitori Karangwa John, Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, ariko izo mpapuro zo zigaragaza ko Past Karangwa John afite ubwenegihugu bwa Uganda, kandi akora ubucuruzi.

Ikinyamakuru Panorama kimaze kubona izi nyandiko, cyatangiye ubucukumbuzi igisubizo cyashoboye kugeraho ni uko ADEPR Pentecostal Church International Uganda, nk’uko bigaragara ku ibaruwa yandikiwe ushinzwe imiryango itari iya guverinoma muri Uganda, isaba ubuzimagatozi bwo gutangiza umuryango utegamiye kuri guverinoma (NGO) witwa ADEPR Pentecostal Church International Uganda, yashyizweho umukono na Pastor Karangwa John, kuri iyo baruwa akaba ari we uhagarariye uwo muryango mu mategeko.

Uyu muryango utegamiye kuri Guverinoma, ADEPR Pentecostal Church International Uganda, bigaragara ko washinzwe n’abantu bakora ubucuruzi busanzwe barimo Karangwa John, Mbirindente John, Asiimwe Polinal na Mukamurenzi Angelique bose bafite ubwenegihugu bwa Uganda kandi babarizwa ku gasanduku k’iposita 34285 Kampala, nk’uko bigaragara ku nyandiko y’ushinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi n’imiryango itari iya Leta muri Uganda, yemeza ihindura ubuyobozi bw’itorero.

Past. Karangwa John ni Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, akaba yarandikishije ADEPR Pentecostal Church International Uganda nk’Umuyobozi uhagarariye imbere y’amategeko umuryango mu karere (Regional Representative), itorero rifite ikicaro Kibuye Ndeeba/LCI Kizito Zone, Rubaga Division, Akarere ka Kampala.

Mu kumenya amakuru y’imvaho k’uwaba ahagarariye mu mategeko ADEPR Pentecostal Church International Uganda, mu kiganiro Past. Karangwa John yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Panorama, yiyemereye ko ari we uri mu nyandiko zemewe n’amategeko muri Uganda, ariko bari mu nzira zo kubihindura hakandikwamo Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda.

Agira ati “Naje mu Rwanda mvuye muri Uganda, ari na ho nari umuyobozi wa ADEPR. Ubu hari undi ariko impapuro ntitwigeze tuzihinduza. Turategura uburyo twazahinduza hakandikwamo Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda.”

Ibi bivugwa ko byaba bishushanya ko mu minsi ya vuba, Past. Karangwa John ashobora kwegura mu buyobozi bwa ADEPR mu Rwanda, akajya kuyobora itorero rye rya ADEPR Pentecostal Church International Uganda, kuko yanagaragaje ko ari we urihagarariye mu rwego rw’amategeko akaba n’umwenegihugu wa Uganda.

Ku bijyanye n’uko ari na we uyoboye ADEPR Pentecostal Church International Uganda, ariko impapuro zigaragaza ko afite ubwenegihugu bwa Uganda kandi akaba ari n’umucuruzi, kandi hibazwa niba afite ubwenegihugu bubiri, Past Karangwa yagize ati “Nta bwenegihugu bundi mfite. Reka reka ibyo ntabyo nzi n’izo mpapuro ntazo nzi…!”

Kuba hari ibaruwa yandikiwe Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, isaba ko abayobozi ba ADEPR Pentecostal Church International Uganda beguzwa mu nshingano, Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Past Karangwa John, yatubwiye ko atazi iyo baruwa, kandi byasubizwa n’Umuvugizi kuko atamuhaye uburenganzira.

Twagerageje gushakisha Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ariko igihe cyose twamuhamagaye ntiyashoboye kwakira telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa twamwoherereje ntacyo yigeze adusubiza, ariko igihe cyose azemerera kuduha amakuru kuri iki kibazo tuzayatangaza.

Mu kwezi Mata 2015, itorero ADEPR ryo mu Rwanda ryaguye amarembo rishinga ishami ryaryo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ariko ukuriwe n’uyoboye ADEPR mu Rwanda.

Nyuma uwo mushumba yaje kuvugwaho imikorere mibi asimburwa na Rev. Ntakirutimana Theoneste, na we ubu uri mu mazi abira kuko bamwe mu bakirisito bamutunga agatoki mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, uturere, urwangano no gucunga nabi umutungo w’itorero nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 22 Gashyantare 2019, yandikiwe umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, ishyirwaho umukono n’abanyetorero n’intumwa z’abakirisito ba ADEPR ishami rya Uganda.

Muri iyo baruwa yavuzwe haruguru, abanyetorero n’intumwa z’abakirisito ba ADEPR Pentecostal Church International Uganda, basaba ko Rev. Ntakirutimana Theoneste, Rev. Bazatoha Faustin, Ev. Namuddu Esther, Mukamurenzi Angelique na Diakoni Musinga Antoine beguzwa ku nshingano bahawe zo kuyobora itorero kuko barihinduye iryabo.

Rwanyange Rene Anthere

13 Comments

13 Comments

  1. Pingback: Umuvugizi wungirije wa ADEPR urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo – Panorama

  2. Vicent

    May 25, 2019 at 07:40

    Ubundi ntawabuza inyombya kuyomba kuko ariyo kamere yazo uyu muntu W,Imana baramuhuze ariko ntibazamubona bati n,umugande,bati afasha fdrl bati afite diplome y,impimbano ubuko ko,mwadoze iminwa yanyu,mugakura urwangano mumitima yanyu ubuse ,icyakora umwanzi ntahuga muzamuvuga ariko muzakorwa nisoni,krangwa uzagenda ubisimbuka,bazajya bagucukurira imva Imana nayo izisibe.amateka ya karangwa turayazi n,umukozi w,Imana kuva agera mu rwamubyaye 95,amaparuwasi yayoboye yagahimano ,ntabibone we yabibonaga nkumurimo w,Imana none Iramuzamuye batangiye kuvuga n,ibyo batazi agatsiko kihishe inyuma y,ibibintu byo kumusebya harukayoboye uwafata umwambari wako mahirane Bernard wigize umuvugizi wako no gukwiza propaganda yo kwangisha abantu karangwa,yasobanura abakagize Bose.mahirane atumiza abantu bibugande barimo Thomas kukiriza,na gashemeza FOCAS NGO baze bashinje karangwa ibinyoma ngo munzego Imana se wagizengo ntizabahana???!!!amakuru tuba tuyafite,mahirane wirirwa yiruka inyuma y,umudamu wabandi ngo aze gushinja Muzehe karangwa ibinyoma akamunanira yabanje kumushukashuka ngo azmushakira akazi n,ibindi byinshi yagiye amwizeza ari mpuhwe zabihehe,hari byinshi twavuga kdi dufite n,ibimenyetso byabyo twe nuko ntamwanya tugira cyane wokuvuga ariko tubishatse natwe twavuga.

  3. MUKUNZI

    March 12, 2019 at 07:38

    MBEGA BYABISAMBO BYA RWAGASANA NUKO MUTANGIYE KURWANA REV.JOHN BAMASO KUKO TWAKOZE UBUSHAKASHATSI DUSANGA UMUCYO NTUBANGIKANA NUMWIJIMA NIWABA UGIKORANA NISAMBO NKABIRIYA BYATOJWE KWIBA NONEHO WOWE NGO UZE UTABIKOZWA NGO MUKORANE NEZA URUGERO SEBADENDE,RURANGIRWA,FROLIEN,KABOYI,SEGO,MUKARAGE YEWE WAVUGA UKARUHA IBISAMBO BYURI ADEPR NIBYISHYI,,,, GUSA MUFITE UMURIMO UKOMEYE CYANE NONEHO MUMISNI ISHIJE UWO MUKARERE NTAVUZE AHERUTSE GUFATA ABAYOBOZO BA MA PAROISSE ABASINYISHA IBYACUMI KUNGUFU KUGIRANGO AJYE ABONA AUKOAYISIGARIZA ADEPR WE NUKURI WARARUSHYE BAYOBOZI MUYOBOYE ADEPR MUYIMINSI MUBEMASO ABAHUNGU BA RWAGASANA BAFITE ITURUFU YOKUBANGISHA ABAKRISTO URUGERO NGIYO IMISANZU IDASOBANUTSE,NGIZO ZA BUDGET NDENDE ZINDASANZWE,KUGIRANGO ABAKRISTO BABITOTOMBERE ARI NUMUHUMURE HARI IMANA YOMWIJURU.

  4. GISA

    March 12, 2019 at 07:26

    mwumve benedata bavandimwe mwokwanga umuntu ngo mugerekeho nokumubeshyera rev karangwa nawe yatahutse nkabandi bose bari bahejejwe hanze y’igihungu mumarorerwa ya baye murikigihugu cyacu namwe mutayobewe 1959 nyuma azagutaha nyuma ya 1994 abavuga ko arimugande mubikurahehehe? ahubwo icyomumwangira nuko atuzura nibisambo yabibujije gusahura none mwirirwa muvuza induru ahantuhose ngorana nabahunze igihungu gusa uko mumwanga n’iko Imana yo irushaho kumwishimira kubewako ntabimukurikirana byi bihemu nkamwe cyangwa benewanyu urugero aho Uganda muvuga yarahayoboye ahava azamurwa muntera nonengo yahavuye kubera imiyoboreremimi murahirwa muyoboye nkawe barababeshye azababanaho kubera Iyamuhamagaye ayoyose namatiku kubera ibijura yafungiye amazi numuriro john mukoziw’Imana komerezaho gusa wange icyahanigisanacyo birwabagutega udufaranga ngo ubahe uturere,paroisse nziza mujye muyoborwa numuka w’imana ibyobisambo mubireka ahubwo bazashya umvawe ubobwoba bafite ngo urimogukurikirana byabisambombere kiba wabishoboraga ngo mubiryoze ayo byariye byokavunumuheto sha inzo ningabozabo zibazandika ayomateshya erega.

    • Yuka

      June 13, 2019 at 14:18

      Eheee!!!@ Gisa ntako utagize ngo wandike ibintu byinshi rwose! Gusa nari nziko harimo ingingo z’akamaro! None ntunguwe no gusangamo;Ubufana,Guhangana,Gutukana,n’ibindi nk’ibyo!Niko ibyumva ntawakurenganya. Naho ubundi,Rev Karangwa Imana niyo yemeye ko aba umuyobozi,ariko ibyo sibyo bihita bimugira intungane.Niba ari intungane koko Imana irabizi,ubwo izanabimuhembera.Niba kandi atari yo nabyo arabizi we n’Imana ye,kandi ibyo nabyo bifite ingororano zihariye.

  5. Gilbert

    March 11, 2019 at 08:30

    Muhuze umutima musenge bizatungana neza.

  6. Kwizera

    March 10, 2019 at 07:40

    Umuvugizi wa ADEPR wungirije Karangwa John yigamba ko ashyigikiwe nabayobozi bo mu nzego zohejuru za Police ko ntawamukoraho, ariko nibyo koko amakosa afite yagafunzwe ngaho Diplome zimpimbano ngo yakuye muri Philpine na Uganda mu myaka imwe, ngaho gukorana nabahunze Igihugu basize bahekuye u Rwanda, gukanga abayoboke ko ntawamukoraho ashyigikiwe.
    Ubuyobozi bushyigikira umuntu nkuyu koko buzashishoze atazabashyira mu mutego wibinyoma bye.

  7. Rukundo

    March 10, 2019 at 07:35

    Karangwa John ashwanyaguje ADEPR ya hano mu Rwanda none ageze na Uganda, yirukanye abantu benshi, yateranyije abakirisito, yirirwa yirirwa yiruka kurubanza ngo abo yasimbuye bafungwe , atanga amafaranga hirya no hino ibaze ko abakirisito twagowe gushyira muri Budget miliyoni 100 zo gukurikirana urubanza, ubwo se ni ayavoka ahaaaaa mberaho kubona.
    Karangwa rwose na Karuranga bakwiye kuvaho kuyobora byarabananiye.

  8. Rwema

    March 9, 2019 at 13:28

    Iyi nkuru nta kintu kizima mbonyemo uretse amatiku n’ubusesenguzi buke. Mbere y’uko Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije wa ADEPR yayoboraga ADEPR Uganda kandi ni ururembo, arazamurwa aba umuvugizi wungirije wa ADEPR, none arifuza gusubira hasi agasubira ku mwanya yahozeho? Ikindi mumwita umugande mushingiye kuki, kuba yaravuye Uganda kubera yari yarahungiyeyo mumuhinduye umugande? Mbega amatiku!!

    • Bosco

      March 10, 2019 at 07:30

      Hahaha ngo Karangwa ngo yari yaragiye mu buhungiro mbega ikinyoma we, Rwema we urabeshya rwose yerekane impapuro zubuhungiro, ese yahungaga iki ko yatahutse nkabandi banyarwanda muri 95 nyuma agakora mu rwanda, ahubwo ni amakuru utanze kunzego z’umutekano bakurikirane icyo yahunze mu Rwanda rwamahoro.

    • Ibyuvuga ntabyo uzi

      December 26, 2022 at 04:40

      Karangwa niwe ntandaro yo gusenyuka Kwa Adepr pciu, ubu iri mu marembera. Ese kuki abanyamakuru batagikora inkuru kuri ADEPR PCIU? Ukeneye kumenya ibibazo biri muri ADEPR PCIU azanyandikire kuri aliceelectronics2020@gmail.com muhe amakuru yuzuye.

  9. Umuhoza

    March 9, 2019 at 12:05

    Yewe ntibyoroshye ndumva ADEPR yabaye campany ltd

  10. robby

    March 8, 2019 at 17:56

    hahahahahahahaahah
    uyu murimo w’Imana se bitwikira kko barabona batageze habi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities