Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Afurika y’Epfo: Perezida Zuma ntiyakuweho icyizere

Perezida Jacob Zuma yagumishijweho icyizere n'Inteko ishinga amategeko ariko ashobora kutongera kujya ku buyobozi bwa ANC mu matora ateganyijwe mu kwezi k'Ukuboza 2017 (Photo/Courtesy)

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, ku ncuro ya munani yaraye arusimbutse ubwo yagushwagaho icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.
Nk’uko tubikesha Inyuma Ijwi ry’Amerika, ni nyuma y’impaka zamaze amasaha ane hagati y’abadepite, kuko abadepite 198 kuri 384 bafashe icyemezo cy’uko Perezida Zuma aguma ku butegetsi.

Abadepite ba ANC ishyaka Perezida Zuma akomokamo, bahisemo kurwanya ku nyungu z’ishyaka bahitamo ko Perezida Zuma yaguma ku butegetsi, aho gutakariza ishyaka ryabo icyizere.

Ishyaka ANC rirateganya amatora mu mpera z’uyu mwaka, bikaba bivugwa ko Perezida Zuma bitazamworoherohera kongera kuyobora ishyaka.
Mu 2016, ANC yatakaje imijyi itatu mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, bitewe n’uko Perezida Zuma ashinjwa kuba arya ruswa.

Ishyaka Democratic Alliance, ritavuga rumwe n’ubutegetsi niryo ryari ryatangije urugamba rwo gukuraho Perezida Zuma icyizere, ko atakomeza kkuba ku buyobozi bw’igihugu.

Amatora yakozwe mu ibanga mu rwego rwo kwirinda ko hari abadepite ba ANC bazagerwaho n’ingaruka zo kuba baratoye ko Perezida Zuma akurwaho icyizere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities