Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, ku ncuro ya munani yaraye arusimbutse ubwo yagushwagaho icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.
Nk’uko tubikesha Inyuma Ijwi ry’Amerika, ni nyuma y’impaka zamaze amasaha ane hagati y’abadepite, kuko abadepite 198 kuri 384 bafashe icyemezo cy’uko Perezida Zuma aguma ku butegetsi.
Abadepite ba ANC ishyaka Perezida Zuma akomokamo, bahisemo kurwanya ku nyungu z’ishyaka bahitamo ko Perezida Zuma yaguma ku butegetsi, aho gutakariza ishyaka ryabo icyizere.
Ishyaka ANC rirateganya amatora mu mpera z’uyu mwaka, bikaba bivugwa ko Perezida Zuma bitazamworoherohera kongera kuyobora ishyaka.
Mu 2016, ANC yatakaje imijyi itatu mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, bitewe n’uko Perezida Zuma ashinjwa kuba arya ruswa.
Ishyaka Democratic Alliance, ritavuga rumwe n’ubutegetsi niryo ryari ryatangije urugamba rwo gukuraho Perezida Zuma icyizere, ko atakomeza kkuba ku buyobozi bw’igihugu.
Amatora yakozwe mu ibanga mu rwego rwo kwirinda ko hari abadepite ba ANC bazagerwaho n’ingaruka zo kuba baratoye ko Perezida Zuma akurwaho icyizere.
Panorama
