Panorama
Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo ibice Abanyarwanda, kubabibamo irondabwoko n’ibindi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Bubiligi ni cyo gihugu cyakolonije u Rwanda mu 1916 nyuma y’uko u Budage bwari bumaze gutsindwa mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
Ubwami bw’u Bubiligi bwakolonije u Rwanda, bwibukirwa cyane ku kubiba mu Banyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko.
Ni bwo bwazanye uburyo bwo gupima Abanyarwanda uburebure bw’amazuru, buzana n’indangamuntu zanditsemo amoko.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Bubiligi zabaga mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zasubiye iwabo, zitererana Abatutsi bari bazihungiyeho mu kigo cyabaga muri ETO Kicukiro, zibasiga mu maboko y’Interahamwe.
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko iyo hatabaho Ubukoloni bw’u Bubiligi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itagombaga kuba.
Ati “Jenoside yaturutse ku irondabwoko, ni ukuvuga ko Ababiligi kuva bagera mu Rwanda bashyizeho politiki yo gutanga Abanyarwanda. Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, bataziye mu Rwanda rimwe, ntacyo bahuriyeho, ibyo byose Ababiligi ni bo babitangiye.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko u Bubiligi bujya gukoloniza u Rwanda bwaruhawe ari indagizo, aho Umuryango w’Abibumbye wahaye u Bubiligi u Rwanda kugira ngo burufashe kugera ku Bwigenge bwuzuye, iterambere, kwihaza, imibereho myiza, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Ibyo byose byari bikubiye mu masezerano yasinywe mu 1924, aza kuvugururwa mu 1946 ndetse n’u Bubiligi bushyiraho itegeko ryemera ko buzubahiriza kugeza Abanyarwanda ku bwisanzure bwo kwiyoborera Igihugu kandi hakabaho uburinganire bw’Abanyarwanda bose.
Kuki u bubiligi bwaje kurenga kuri ayo masezerano?
Minisitiri Bizimana avuga ko Ababiligi bageze mu Rwanda bakoze ivugurura mpinduramatwara, barishinga abarimo Charles Voisin wari Guverineri Wungirije wa Ruanda-Urundi.
Agira ati “Noneho bashingira ku ngengabitekerezo yari yaranditswe n’Abapadiri ivuga ko Abatutsi ari bo bazi ubwenge, bavanaho Abahutu n’Abatwa bari mu nzego z’imiyoborere y’Igihugu.”
Ni ibintu byakozwe mu myaka itandatu hagati ya 1926-1932. Ku rundi ruhande ariko ngo na mbere mu 1917 bari bashyizeho itegeko rigena akazi, ari naryo ryazanye akarengane gakomeye mu Rwanda.
Iryo tegeko niryo ryazanye ‘Ikiboko’ mu Rwanda. Icyo gihe umuntu yabaga yagenewe umurimo agomba gukora yaba atabashije kuwukora agakubitwa ‘Ikiboko’, aho byatangiye ari ibiboko 25 ariko bikagenda bigabanuka biturutse ku Mwami Musinga na Rudahigwa.
Minisitiri Dr Bizimana ati “Byerekane rero ko ako karengane mu Rwanda, kuzana irondabwoko, ni Ababiligi babizanye mu Rwanda. Aho rero Umwami Musinga atangiye kugaragariza ko ibyo byemezo ari bibi, nibwo Ababiligi bahise bagaragaza batazashobora gutegeka igihugu uko babishaka ahari, bahitamo kumuca bamujyana i Kamembe, hanyuma bamujyana i Muba ari naho yatangiye n’Umugogo we warabuze.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko Ababiligi bahise bashyiraho Rudahirwa nk’Umwami, arabatizwa nyuma nawe ageze igihe cyo gusaba Ubwigenge baramuroga, bamuteye urushinge rurimo uburozi.
Nyuma Ababiligi bahinduye umuvuno, rya rondabwoko ryari ryarabanje kuvuga ko Abatutsi ari bo bazi ubwenge, rirahinduka noneho bavuga ko Abahutu ari bo benshi na bo bakwiriye kuba ku butegetsi.
Mu 1932, Ababiligi bazanye ikarita ndangamuntu (Ibuku) iza ishimangira bidasubirwaho amoko, ibitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda. Kuva ubwo umuntu yari Umututsi, Umuhutu cyangwa akaba Umutwa.
Bigeze mu myaka ya 1950, hatangiye inkubiri yo kugaragaza Abatutsi nk’ikibazo ku Bahutu, byose bigamije kurema urwango mu Banyarwanda ari nabwo rwabaye intandaro yakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
