Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Akarere ka Gasabo karahiye kutava ku isonga mu mihigo

Akarere ka Gasabo gasanga guhiga imihigo y’ibizakorwa hifashijwe ibitekerezo by’abaturage n’abanyakuru bizaba impamvu yo kuguma ku isonga.

Akarere ka Gasabo mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru, ubuyobozi bwasabaga abanyamakuru inama ku igenamigambi ry’imari ya 2017-2018, aho bagaragaza ko itangazamakuru ari urwego rugera ku baturage kenshi.

Akarere ka Gasabo karagaraza ibizakorwa mu ngengo y’imari ya 2016-2017 kugira ngo hatwangwe ibitekerezo ku bindi bizakorwa mu 2017-2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mberabahizi  Raymond  Chretien,  yavuze ko gukorana n’itangazamakuru bakumva ko ubuvugizi bakorera abaturage, byatumye batanyije n’abafatanyabikorwa besa imihigo aho baje ku mwanya wa mbere, mu myaka icumi  kuva gahunda y’imihigo yatangira.

Mu karere ka Gasabo, mu bukungu bafite 64% mu mibereho yabaturage imihigo ifite 16’1% na ho imiyoborere myiza ikagira 19’9%.

Ibikorwaremezo,  imirenge yo mu nkengero z’Umujyi izahabwa amashanyarazi ku kigero cya 50%, imirenge irimo Rutunga, Jabana, Jari na Gikomero,  ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo abaturage batuye aho bumve ko batasigaye inyuma.

Mu mibereho myiza  bazafasha abageze mu zabukuru batakibasha gukora bagera kuri 208 bazahabwa ingoboka  na ho baatishoboye bafite imbaraga bakazahabwa imirimo muri VUP bangana na 4301, mu gihe hazatangwa inka 350 muri gahunda ya Girinka.

Mu miyoborere myiza  hazubakwa ibiro by’akarere ka Gasabo kugera kuri 40%, hubakwe n’umurenge wa Kimironko 100%, ibi bizajyana no kurangiza imanza zidafite inzitizi ijana ku ijana no kugenzura imitungo y’akarere.

Akarere kagaragarijwe zimwe mu mpungenge abaturage bafite z’ibyemezo bifatwa batabizi cyane cyane nk’ibikorwa rusange nta nama bagishijwe, kandi ko imwe mu mihanda itavugwa mu igenamigambi ry’umwaka kandi ibangamiye abaturage mu buryo bukomeye.

Hanenzwe kandi zimwe muri serevisi mbi zitwanga mu nzego za Leta, abayobozi bavuga ko bagiye mu nama, bikaba byaba impamvu y’uko abaturage batamenya gahunda za Leta n’izo bamenye zikaza zibagwaho batabimenyeshejwe.

Ubu hari gahunda mu midugudu yose yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku igenamigambi ry’ingengo y’imari muri gahunda y’uko abaturage bagira uruhare mu byo bakorerwa.

Mutesi scovia

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities