Ubwo yatangizaga inama y’Ihuriro Nyafurika ry’inzego z’amagereza ibera i Kigali kuva ku wa 15 Gucirasi 2017, iyo nama ikazamara iminsi itanu, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko izo nzego ku mugabane wa Afurika zugarijwe n’imbogamizi zinyuranye, abasaba gufatanya kugira ngo bigobotore iki kibazo.
Iyi nama y’iminsi itanu, iba buri myaka ibiri, ni iya kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Amagereza (ACSA: African Correctional Services Association,), izasoza imirimo yayo ku wa 19 Gicurasi 2017, izunguranirwamo ibitekerezo by’uburyo inzego z’amagereza ku mugabane wa Afurika zatera imbere.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagize ati “Imbogamizi zigaragara hafi mu nzego z’amagereza mu bihugu byose bya Afurika, ni ingengo y’imari idahagije no kuba dufite abakozi bake bafite ubumenyi buhagije. Ntabwo byoroshye rero kugera ku ntego za ACSA.”
Minisitiri w’intebe Murekezi yabwiye abitabiriye iyi nama ko bashobora gukoresha imfungwa n’abagororwa ibikorwa bitanga umusaruro ushobora gutuma ingengo y’imari inzego zishinzwe imfungwa zigenerwa yiyongera.
Agira ati “Kugira ngo inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa zongere ingengo y’imari Leta izigenera, zirasabwa gukorana na Leta mu guhindura za gereza ibigo bibyara umusaruro. Ndabibutsa ko gukoresha imfungwa n’abagororwa mu bikorwa bitanga umusaruro ari ingirakamaro kuri bo, ku nzego zishinzwe imfungwa no ku bihugu muri rusange.”
Akomeza agira ati “Kugira ngo twivane muri ibyo bibazo, ibihugu byose bya Afurika, abikorera ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri za Guverinoma, iya sosiyete sivile bikwiye gufasha ACSA. Iri huriro rikwiye gufatanya bya hafi na za giverinoma kugira ngo za gereza zibe izibyara umusaruro.”
Minisitiri Murekezi yabwiye abitabiriye iyi nama ko igomba kubabera umwanya mwiza wo gufasha inzego z’amagereza kuri uyu mugabane kurushaho gukora kinyamwuga. Yasabye ko inzego z’amagereza muri Afurika zikwiye kubaka ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga irebana n’ibyo zikora kugira ngo zibashe kubaka ubushobozi buzazifasha kwiteza imbere.
Yagaragarije ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rufasha urwego rw’amagereza gutera imbere no kwita ku bagororwa bazifungiyemo, nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwita ku bagore n’abana bafunze n’ibindi.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bahisemo gufata umurongo wo kwimika ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’igihano cy’urupfu gikurwa mu mategeko y’igihugu, hashyirwaho ibindi bihano byubahiriza uburenganzira bwa muntu ku bagize uruhare muri Jenoside nko gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.
Iyi nama iribanda ku nsanganyamatsiko yo kunoza imikorere y’inzego z’ishinzwe imfungwa n’abagororwa hagamijwe gukora kinyamwuga hakazigwa ku ngamba zo kubigeraho.
Rene Anthere