Mu biganiro byahuje Urwego rw’igihigu rw’ubugenzacyaha -RIB, n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 22 Nzeri 2022, mu karere ka Gisagara, haganirwa ku bibazo byakiriwe mu turere 3 mu tugize iyi ntara ndetse n’uko byacyemurwa aho byagaragaragaye aho bitagaragaye bigakumirwa, hagaragajwe ibibazo 239 mu turere twa Huye, Muhanga na Nyanza. Byose byahawe umurongo.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko ibibazo byagaragaye mu majyepfo ari nk’ibyagaragaye ahandi. Mu byaganiriweho harimo ko abayobozi bagomba gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye ubuzima n’imibereho by’abaturage.

Yagize ati “Twaganiriye n’aba bayobozi bo mu majyepfo ni ugukorera hamwe, dufashe abaturage bafite imyumvire yo kutava ku izima, duherekeze umuturage tumenye ngo ikibazo cye cyamutse kugura ngo umuturage adasiragizwa, twumvika ko gahunda nk’iyi igiye gukomeza abayobozi bakarushaho kwegera abaturage bakabacyemurira ibibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yavuze ko ku bufatanye na RIB ibi bikorwa babyishimiye, basaba abaturage gutanga amakuru ntihagire uhishira icyaha ariko by’umwihariko bagakumira icyaha.
Yagize ati “Igikorwa cyakoze twagishimye natwe kidusanze mu kwezi kw’imiyoborere myiza ndetse n’ubukangurambaga bugomba gukomeza, kugira ngo abaturage bamenye serivisi za RIB. Tubasaba gutanga amakuru ku byaha byabaye, ariko twibanda ku gukumira icyaha kitaraba, kuko nicyo cyangombwa.”

Ibi bibazo byagaraye muri utu turere dutatu byiganjemo iby’amasambu, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, kurangiza imanza, kwirukanwa mu buryo budakurikkje amategeko no guhabwa ibyo amategeko yemerera umukozi. Muri ibibazo byose kandi harimo ibireba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’imanza z’inshinzabyaha.
Mu karere ka Muhanga hagaragaye ibibazo 48, Nyanza hagaragaye ibibazo 140 naho Huye hagaragaye 51. Mu mirenge RIB yabashije kugeramo yegera abaturage ariko hakaba n’ababaga baturutse mu yindi yegeranye n’iyasuwe.
Ubu bukangurambaga bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB, bufite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira”.
Rukundo Eroge
