Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe muri Kibilira akwiye kwandikwa -Ubuhamya

Kibilira imwe mu makomini yahoze agize icyari Perefegitura ya Gisenyi, ifatwa nka Komini yageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi baho batangiye gushyirwa ku nkeke z’uko bagomba gutsembwa. Iyi komini ni yo ivukamo Dr Antoine Mugesera na Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Kibilira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba, bagaragaza ubugome ndengakamere Abatutsi bicanwe muri iyi komini bavuga ko yageragerejwemo Jenoside. Banagaragaza ko bakomeje gutwaza mu rugendo rwo kwibuka ariko kandi bakanasaba ko hakwiye kwandika igitabo kivuga ku mateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Sebatware Felix warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku Muhororo, mu buhamya bwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Muhororo ku wa 13 Mata 2023.

Agira ati “I Ngurugunzu niho hari iwacu mu 1990 nibwo amateka asharriiye y’inzira y’umusaraba yatangiye.

Icyo gihe nari muto nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, sinarinzi iby’amoko ariko icyo gihe nahise nyamenya.

Ubwo FPR Inkotanyi yari yinjiye mu gihugu, nibwo abatutsi muri Kibilira twatangiye gutotezwa, ubwo abana twiganaga bajyaga bambaza ngo iwacu tubikahe imbunda twahawe na Padiri Sekabaraga!?

Igihe batangiraga kugerageza Jenoside ubwo bahereye iwacu barahatwika, ubwo duhunga twerekeza i Buraranka umusozi wari hafi y’iwacu.

Twaraharaye buracya mu gitondo tubona hakurya umusozi wose watwitswe kuko wari utuwe hafi ya wose n’abatutsi.

Hari urugo rumwe rwari rwahasigaye nigira inama yo kuhahungira, ariko umukobwa waho ambwira ko bitakunda ahubwo atwereka aho ababyeyi bacu bari bihishe mu ishyamba ryari hafi aho.

Ubwo twaryiriwemo kugera ku gicamunsi, ubwo mbona abantu barimo kwiruka, nyuma nza kubona Data niwe barimo kwirukankana aza guhungira mu nzu y’umuhutu, barayitwika ayisohokamo yiruka, ubwo mu iyo nzu hari hihishemo n’undi mwana wo kwa data wacu ubwo bahita bamwica.

Data we rero yasohotsemo yiruka agana mu kabande, bamwirukaho n’imbwa ubwo baramufashe baramutemagura bamugira intere. Ubwo nyuma nibwo twumvise amafirimbi bavuga ngo bunamure icumu abatutsi bahungire ku Muhororo.

Ubwo twasohotsemo kubera amafirimbi menshi bavuzaga bavuga ngo hatanzwe ihumure, ubwo nibwo nahuye na mama n’abandi bari kumwe.

Ubwo tujya aho Data yariho asamba, bavuga ko bamujyana kwa muganga, ariko basanga batamugezayo atarapfa.

Mama yabwiye mukuru wacu wari wubatse ngo atujyane ku Muhororo ubundi we arasigarana na Data, ariko biza kwanga ahita apfa.

Ubwo baye aho mu gitondo baramushyingura nabo baza ku Muhororo. Urebye nkatwe abana ntabwo twari tuzi icyo tuzira, iby’abahutu n’abatutsi ntabyo twari tuzi.

Aho twigaga i Ntobwe abanda bana babaga batuzomera, twaba dutashye bakatwirukankana badutera amabuye ngo turi abatutsi.

Kuva mu 1990 kugera mu 1994, abatutsi hano muri Kibirira ntibigeze bagira amahoro, kuko bariho batariho kuko barisa n’abapfuye bahagaze.

Kuva icyo gihe icyo nibuka ni uko twahungiye hano tukongera tukazamuka, twahoraga tugaruka. Kandi ubwo twabaga tugarutse twararaga mu bihuru hafi y’ingo.

Ubwo buzima twabubayemo kugera mu 1994 kugeza aho indege y’uwari umukuru w’igihugu Habyalimana Juvenal ihanutse!

Ubwo bukeye mu gitondo ku itariki ya 7 Mata 1994, nibwo nabonye abantu baganira biremyemo amatsinda, ariko umwana umwe aza kumbwira ko Perezida yapfuye.

Ambwira ko na radiyo yabivuze, ubwo ndushaho kugira ubwoba numva ko bagiye kudusubiza ku Muhoro, kuva icyo gihe rero ntawongeye kurara mu nzu.

Ubwo nibwo twaburabujwe benshi bahungira ku muhororo abandi bakwira imishwaro, ariko abacanyi nabo bari bakajije umurego mu kwica abatutsi.

Ubwo nasubiye mu rugo mpurirayo na mama ariko yuje agahinda mu maso atavuga. Ubwo nibwo tubonye ibitero twirika tutazi aho tujya.

Mperuka mama bamushorera ubwo njye n’abandi bana twari kumwe, duhungira mu rugo rumwe harimo umusore nari nzi, ariko umugore waho yanga kuducumbikira.

Avuga ko nta nyungu atubonamo, ko kandi umugabo we aramutse adusanze aho ko yahita atwica kuko n’ubundi yari arimo kwica ahandi.

Uwo musore yatujyanye mu ishyamba aba ariho twihisha, icyakora hari umubikira wamenye aho turi akajya atuzanira imigati.

Bukeye atubwira ko agiye guhunga ko natwe ni bucya tuhava, nyuma twaragiye twerekeza mu mashyamba ya Rutsiro, nyuma tubona imodoka ya CICR niyo yadutwaye itugeza i Goma muri Congo badushyira mu nkambi.

Twahavuye batugaruye mu gihugu cyacu tugeze mu Ruhengeri nibwo nabonye ingabo za FPR Inkotanyi numva ngaruye ubuzima. Icyakora ndashimira abantu bose bamfashije muri izo nzira z’amateka yanjye ashaririye nanyuzemo, kandi nshimira n’abantu bahishe abahigwaga kugeza barokotse.

Ndashimira kandi ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatubohoye, kandi nshimira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyoboye leta y’ubumwe bw’abanyarwada.”

Ntagisanimana Jean Claude uhagarariye Ibuka mu karere ka Ngororero we agira ati “uyu munsi ku iyi tariki ya 13 Mata2023 nibwo twibuka ku nshuro ya 29 abatutsi bishwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu 1990 kugeza 1994.

Aha turi turazirikana imibiri 24,752 hiyongeraho indi ibiri tugiye gushyingura mu cyubahiro.

Muri aba kandi turibuka Musenyeri Gasore Louis, bamwicanye n’abatutsi bari bamuhungiyeho, kuri Paruwasi ya Muhororo yayoboraga. Bamwishe ari gutanga umugisha n’amasakaramentu kubari barayahawe.

Ijambo yabwiye uje kumwica yagize ati ‘ndabona uri umubyeyi reka mbanze nguhe umugisha’, undi aramusubiza ati: ‘Si icyo cyanzanye ahita amwica!’

Turibuka kandi Padiri Rwigenza François, ababikira bane, abahire bane, tukazirikana abaganga, abari abakozi b’ibitaro n’abari barwariye mu bitaro bya Muhororo, Imana ibahe iruhuko ridashira.

Uyu munsi turashima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ko yadushyiriyeho Umuryango Ibuka ukomeje kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, tukagira icyizere n’umwanya mu kwibuka abacu.

Ni umwanya wo gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, mwari bato batari gito.

Abarokotse barashima cyane ubwitange mwagize mu kubohora u Rwanda, kandi turashimira abahishe abatutsi muri kiriya gihe cy’amage, kandi dushima abakomeza gufasha abacice ku icumu rya Jenoside.

Icyakora nta byera ngo de! Hano muri Kibilira haracyari abahakana, abapfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’uko ku rwibutso rwo ku Cyome rw’abantu bagera kuri 400, baroshywe mu ruzi rwa Nyabarongo, bishwe kuva kuwa 11 Ukwakira 1990, Umututsi wa mbere wishwe hano muri Kibilira ni mwarimu Diporoma Calipophore. Kuva icyo gihe nibwo abicwaga barohwaga mu ruzi, batwikirwa bicwa urw’agashinyaguro.

Amateka ya Kibilira yo arihariye, kuko umugambi wo kurimbura abatutsi wari mu ndirimbo z’urwango zaririmbwaga icyo gihe, kandi indege yari itaragwa. Imbwirwaruhame Mugesera Leon uvuka aha muri uyu murenge, bigaragara ko Jenoside yari yarateguwe kera.

Ubu rero tubona ari umwanya wo kunga ubumwe mu Banyarwanda nk’uko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ihora ibidukangurira. Twagize ubuyobozi bubi butakundaga abana abanyagihugu, ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza bufata abantu bose kimwe.

Tuboneyeho gushima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaduhaye gutuza ubu nta muntu akibunza umutima ko arohwa muri Nyabarongo cyangwa ngo yamburwe ibye ku maherere.

Turashima ko abarokotse batishoboye bakomeje kubona amacumbi kandi dusaba ko byakomeza, n’abafite ashaje bagafashwa kuyasana. Turashima kandi ko twafashijwe kwiga ndetse bamwe twarangije na za kaminuza, abandi nabo bagafashwa kwiga imyuga inyuranye.

Icyakora turifuza ko amateka ya Ngororero by’umwihariko aya Kibilira yakwandikwa n’igihe kizaza ntazibagirane.

Hakenewe butabera kubacitse ku icumu rya Jenoside, aho ubu hari imanza za gacaca zitararangizwa, n’abahamwe n’ibyaha bataratera intambwe yo gusaba imbabazi, biracyari ikibazo.

Turacyakeneye amakuru y’aho imibiri y’abacu itarashyingurwa yaba ikiri tukayishyingura mu cyubahiro.

Dukomere kandi twiyubaka!

Murakoze.”

Nzeyimana Viateur

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities