Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amatora y’inzego z’ibanze mu bihe bikomeye

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri 2021 mu myanzuro yayo yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri Nzeri n’Ukwakira 2021. Ni mu gihe aya matora yagombaga kuba muri Gashyantare uyu mwaka ariko asubikwa kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID-19.

Byemejwe ko azasubukurwa ari uko iki cyorezo cyagabanyutse. Aya matora agiye gusubukurwa ingamba zo kwirinda COVID-19 zigikomeje gukazwa bizatuma ashobora kuba ku buryo budasanzwe.

Amatora amaze gusubikwa abayobozi bongerewe igihe hategerejwe uko icyo cyorezo kizagenda kigabanya ubukana. Ariko amatora mashya ateganyijwe muri Nzeri n’Ukwakira 2021, azatangwamo Kandidatire nshya, abazitanze mbere bagikeneye kwiyamamaza bazatanga izindi mpapuro zigaragaza ko batakatiwe igifungo kirenze amezi atandatu.

Hari impinduka ku bari batanze Kandidatire

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko hari itegeko rishya rigenga amatora rigiye gusohoka, rikazaba ririmo impinduka zituma abatanze Kandidatire mbere, abagishaka kujya mu nzego z’ibanze bazongera gutanga impapuro nshya zigaragaza ko batakatiwe igifungo kirenze amezi atandatu.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yatangaje ko itegeko nirimara gusohoka, abashaka kujya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze bazahita batangira gutanga Kandidatire.

Agira ati “Hari itegeko rishya rigenga amatora rigiye gusohoka. Bivuze ko rero abatanze Kandidatire mu matora yasubitswe, abazaba bagishaka kujya muri njyanama z’uturere bazongera batange Kandidatire nshya. Bizatuma n’abandi babishaka bazitanga.”

Akomeza agira ati “Hari impinduka nyinshi zizagaragaramo, kuko nta bajyanama bazongera guhagararira umurenge runaka, bazajya biyamamaza bakurikije uturere batanzemo Kandidatire.”

Mu kiganiro cyatambutse kuri Flash FM ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, cyatewe inkunga n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro -PAX PRESS, hagarutswe ku mbogamizi zatumye amatora y’inzego z’ibanze asubikwa ndetse niba andi ategurwa azashoboka.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze ko amatora yasubitswe hashyizwe imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, ariko kubera ko imibare ya COVID-19 igenda igabanuka amatora azaba.

Prof Mbanda yavuze ko na mbere yo gusubika amatora hari aho Kandidatire zari nkeya ugereranyije n’izari zikenewe. Ati “Tuzaha Abanyarwanda bose uburenganzira bwo gutanga Kandidatire, izo twabonye twarazibonye ariko hari urupauro rusaza. Abazitanze mbere bagikeneye kwiyamamaza ntituzabaka ibindi uretse icyemezo cy’ubutabera kigaragaza ko batakatiwe igifungo kirenze amezi atandatu.”

Nta mpamvu yo kwihutisha amatora COVID-19 igihari

Madame Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International -Rwanda) we avuga ko amatora yagombye kuba nibura Abanyarwanda bagera kuri 60% barakingiwe.

Ati “Nta mpamvu yo kwihuta kuko itegeko ryongerera igihe inzego z’ibanze ntiryateganyije igihe andi matora azabera. K’ubwanjye abanyarwanda babanze bakingirwe tubone kujya mu matora.”

Karegeya Jean Baptiste, Umunyamakuru w’inararibonye ukurikirana cyane cyane ibirebana n’Imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko akibaza icyagendeweho kugira ngo bavuge ko amatora azaba muri Nzeri n’Ukwakira 2021, kandi 60 ku ijana y’abahawe urukingo rwa COVID-19 itaragerwaho.

Agira ati “None se niba amabwiriza avuga ko amatora azaba ari uko icyatumye asubikwa cyavuyeho, COVID-19 yavuyeho?”

Ku birebana n’uko hari ibyangombwa bizongera gutangwa niba abari batanze Kandidatire bakizikomeyeho, Karegeya agira ati “Icyangombwa cyageze mu buyobozi ku gihe cyasabwe ntigisaza. Numva ababitanze badakwiye kongera gusabwa ibindi mu gihe Kandidatire zabo bakizikomeyeho, batazikuyemo. Keretse hari ugize icyo ahindura. Ariko ababitanze bagatakarizwa icyizere muri iki gihe ntibakwiye kongera kwiyamamaza.

Itegeko rishya rigenga amatora mu Rwanda ritegerejwe gusohoka, ririmo impinduka cyane cyane mu matora y’inzego z’ibanze. Mu mujyi wa Kigali, abajyanama bazajya batorwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali na ho uturere dusigare nta nama njyanama dufite. Mu turere tundi biteganyijwe ko inama Njyanama izaba ku rwego rw’uturere nta mujyanama uziyamamariza ku rwego rw’Umurenge.

Kuva mu Rwanda hatangira igikorwa cyo gutanga inkingo za COVID-19, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, kugeza ku wa 6 Nzeri 2021, hamaze gukingirwa abantu 907.147 bahawe inkingo ebyiri, na ho 1.662.759 bamaze guhabwa urukingo rumwe. Harasabwa ingamba zidasanzwe zo kwiribda COVID-19, kugira ngo amatora atazaba nyirabayazana w’ubwandu bushya.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.