Ku cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, ni bwo ikipe ya APR FC izakira ikipe yo mu Bufundu bwo mu majyepfo, Amagaju FC. Iyi kipe yamaze kubwirwa na akanama kashyizweho na FERWAFA kokugenzura ibibuga mbere y’uko shampiyona itangira, ko ikibuga cyabo kitazakirirwaho imikino shampiyona, imikino yayo ikazajya iyakirira i Huye.
Umukino wa mbere wa shampiyona ku ruhande rwa APR FC uzaba ku cyumweru sacyenda n’igice (15:30) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR ikaba ikomeje imyiteguro.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, uyu munsi abakinnyi barakora imyitozo saa cyenda n’igice (15:30) ku kibuga cya Kicukiro.
Bamwe mu bakinnyi bari bafite imvune barakize na bo batangiye imyitozo keretse Habyarimana Innocent, usigaje icyumweru n’igice kugira ngo abe agarutse mu kibuga. Mucyo Fred na we usigaje icyumweru ndetse na Amran Nshimiyimana urimo kumenyereza ikirenge cyariho isima na we icyumweru gitaha araba atangiye imyitozo.
APR FC igiye gutangira shampiyona iyobowe n’umutoza wungirije, Yves Rwasamanzi, ukomeje akazi kuko nta mutoza mukuru iyi kipe irashaka.
Panorama
