Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzabera kuri Sitade Umuganda tariki ya 23 Nzeri 2017, habura icyumweru mu ngo shampiyona itangire.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA, uyu mukino uzabanzirizwa n’indi ibiri mu rwego rwo gushimisha abatuye umujyi wa Rubavu.
Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu mujyi wa Rubavu izisobanura na As Kigali y’abagore s umukino uzatangira saa saba z’amanywa (13:00) . Uyu mukino uzakurikirwa n’undi wa gicuti uzahuza Etincelles na Virunga yo muri DRC ukazatangira saa cyanda z’igicamunsi (15:30), mu gihe APR FC na Rayon Sports umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).
Umukino wa Super Coupe ntabwo wari wemezwa ko ari ngarukamwaka mu Rwanda, dore ko umwaka ushize aya makipe yombi byari byavuzwe ko ari buwukine bikarangira bidakunze.
Igikombe kiruta ibindi gikinirwa n’amakipe abiri, imwe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’indi yatwaye igikombe cy’amahoro.
Nk’uko tubikesha ruhagoyacu.com, kwemeza uyu mukino bikaba bivuze ko Rayon Sports na APR FC zizaba zipimye ubugira kabiri mbere yo gutangira shampiyona, dore ko binateganyijwe ko zizahura tariki ya 16 Nzeri mu mukino w’irushanwa ry’Agaciro. Mu mwaka ushize w’imikino, amakipe yombi akaba yarahuye inshuro enye APR FC itsindamo eshatu undi mukino barawunganya.
Aha kandi, bivuze ko abanya-Rubavu bazabona iyi kipe y’ingabo z’igihugu inshuro nyinshi, dore ko kuva kuri uyu wa kane iri buze kuba iri mu irushanwa ryateguwe n’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira uburyo amatora yagenze. Iri rushanwa rizahuza kandi Etincelles na Virunga na zo zizongera zikagaragara tariki ya 23 Nzeri mbere y’umukino wa Super Coupe.
Panorama
