Nyuma yo gusezererwa mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), APR FC yagarutse i Kigali guhatanira ibikombe bizatuma isubira muri urwo rugendo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, iyi kipe yasezekaye i Kigali mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 23/9/2024 ikubutse mu Misiri, aho yakiniye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri.
Ni umukino yitwayemo neza n’ubwo itahiriwe ngo iwutsinde, bikarangira itsinzwe ibitego 3-1 n’ubwo ari yo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dauda Youssif ku munota wa 11 w’umukino.
Bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Umuvugizi wa APR FC Bwana Anthony Kabanda yatangaje ko Pyramids yabarushije amahirwe.
Agira ati “Pyramids yaturushije amahirwe kuko natwe twahushije ibitego byinshi mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye umukino mwiza kandi twanabanje igitego.”
Yakomeje avuga ibyo bigiye muri iyi mikino ndetse n’ingamba bafashe. Ati “Icya mbere twize ni uko tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubona by’umwihariko mu rugo kugira ngo ujye mu wo kwishyura ufite impamba ihagije.”
APR FC isezerewe muri iri rushanwa nyuma y’aho mu ijonjora ry’ibanze yari yasezereye Azam FC yo muri Tanzania iyititsinze ibitego 2-1 hateranyijwe imikino yombi, dore ko mu mukino ubanza yari yatsindiwe muri Tanzania igitego 1-0, yagera i Kigali ikishyura ndetse ikanakora ikinyuranyo.
Nyuma y’urwo rugendo rero APR FC igarutse guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda birimo n’icya Shampiyona kizatuma isubira mu mikino ya CAF Champions League umwaka utaha.
APR FC itarakina umukino n’umwe wa Shampiyona, mu gihe andi makipe amaze gukina itatu, izatangira isura Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku cyumweru tariki ya 29/9/2024.
Indi mikino itatu yagizwe ibirarane izatangazwa nyuma usibye uzayihuza na Rayon Sports uzaba ku itariki ya 19/10/2024.
Panorama