Panorama Sports
Ikipe ya APR FC yirukanye uwari umutoza mukuru umunya-Seribiya Darko Novic wari ufite amasezerano yo kugeza mu 2027.
Ni inkuru yasakaye ku gicamunsi cya tariki ya 13 Gicurasi 20225, ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kumubwira ko we n’Abamwungirije bagomba gufata indege bagasubira iwabo kuko ntibagikomezanyije n’iyi kipe.
Mu kwezi kwa Kamena 2024 nibwo uyu mukambwe yahawe amasezerano y’imyaka 3 atoza iyi kipe yambara umweru n’umukara,ikaba ari nayo ifite igikombe cya Shampiyona giheruka.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano ye byavugaga ko yasabwe gutwara ibikombe 2. Icy’Amahoro n’icya Shampiyona ,muri ibyo yari amaze guhesha iyi kipe igikombe cy’Amahoro yatwaye atsinze mukeba rayon sport ibitego 2-0.
Uyu agiye habura imikino 3 ngo igikombe cya Shampiyona kibone nyira cyo n’ubwo ikipe ya Rayons sport yamurushaga inota rimwe.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
