Panorama Sports
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ibihumbi by’abakunzi ba Basketball bakurikiye umukino wo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL wahuje APR BBC na MBB Basketball yo muri Afurika y’Epfo.
Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025. APR BBC yabonye intsinzi ya mbere mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketaball Africa League, nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63, uyu mukino nawo wakurikiwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino wahuje APR BBC na MBB Basketball yo muri Afurika y’Epfo, warangiye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda iwutsinze ku manota 103-81
Ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, nibwo hateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00. Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.
