Panorama Sports
Ubuyobozi bwa NBA Africa bunategura irushanwa rya BAL bugaragaza ko iri rishanwa mu myaka ine ishize rimaze gutanga akanzi ku bantu ibihumbi 37, bunakomoza ku cyitezwe mu myaka icumi iri mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Claire Akamanzi, yagaragaje umusaruro w’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu myaka ine itambutse ndetse n’icyerekezo cy’imyaka 10 iri imbere.
Agira ati “Umusaruro wa BAL mu myaka ine ishize uragaragara cyane kuko igira uruhare mu kuzamura ubukungu. Ibihugu byakiriye BAL byose hamwe mu myaka yatambutse byakuyemo agera kuri miliyoni 250$. Ikindi ni imirimo yatanzwe igera ku bihumbi mirongo itatu nabirindwi.”
Yakomeje agira ati “Mu myaka 10 iri imbere turashaka ko umusaruro uva muri BAL uzava kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$ ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi.”
Ku nshuro ya gatanu, u Rwanda rugiye kwakira imikino ya BAL, aho kuri ubu ruzakira iya Nile Conference. Izabera muri BK Arena kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
APR BBC ihagarariye u Rwanda, Al AHLI Tripoli, MBB yo muri Afurika y’Epfo na Nairobi City Thunder nizo zigiye kwesuranira muri BK ARENA.
Umwaka ushize Petro de Luanda yo muri Angola ni yo yatwaye iri rushanwa.
