Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ku wa 15 Ukwakira 2016 ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 b’Abanyafurika bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka, hanagaragazwa urundi ruriho 25 basanzwe bakinira mu makipe yo ku mugabane wa Afurika na bo bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka.
Ku birebana na Afurika y’Iburasirazuba, kuri izo ntonde zombie nta mukinnyi ukomoka cyangwa ukinira mu Rwanda ndetse n’u Burundi ugaragaraho, mu gihe ibindi bihugu byo mu karere byo bifitemo abakinnyi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika buri mwaka rihemba abakinnyi bitwaye neza mu mupira w’amaguru n’abandi bantu banyuranye bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu byiciro binyuranye.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1970, ubwo hahembwaga umunyafurika wa mbere mu mupira w’amaguru ariko nyuma byaje kwaguka bifata no mu bindi byiciro by’abagore n’abandi bazwi mu guteza imbere umupira w’amaguru.
Ubu ikigo gitanga ibyo bihembo Globacom Limited, cyashinzwe na rwiyemezamirimo w’umucuruzi w’umunyanijeriya mu 2003. Mu 2005 cyasinye amasezerano y’ubufatanye na CAF mu gutanga ibihembo ku mukinnyi w’umwaka.
Hashyizweho gahunda y’ibihembo bikuru bibiri birimo icyo guhemba Umukinnyi w’Umunyafurika w’umwaka n’igihembo ku mukinnyi w’umunyafurika w’umwaka ku bakina ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa CAF, Glo-CAF 2016 Awards Gala izatangirwa mu Abuja muri Nigeria ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2017.
Panorama
Abazatoranywamo umukinnyi w’umwaka
- Ahmed Musa (Nigeria & Leicester City)
- Andre Ayew (Ghana & West Ham)
- Aymen Abdennour Tunisia & Valencia)
- Benjamin Mounkandjo (Cameroon & Lorient)
- Cedric Bakambu (DR Congo & Villareal)
- Dennis Onyango (Uganda & Mamelodi Sundowns)
- El Arabi Hillel Soudani (Algeria & Dinamo Zagreb)
- Eric Bailly (Cote d’Ivoire & Manchester United)
- Hakim Ziyech (Morocco & Ajax)
- Islam Slimani (Algeria & Leicester City)
- Itumeleng Khune (South Africa & Kaizer Chiefs)
- John Mikel Obi (Nigeria & Chelsea)
- Kalidou Koulibaly (Senegal & Napoli)
- Keegan Dolly (South Africa & Mamelodi Sundowns)
- Kelechi Iheanacho (Nigeria & Manchester City)
- Khama Billiat (Zimbabwe & Mamelodi Sundowns)
- Mbwana Samatta (Tanzania & Genk)
- Mehdi Benatia (Morocco & Juventus)
- Mohamed El Neny (Egypt & Arsenal)
- Mohamed Salah (Egypt & Roma)
- Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Dortmund)
- Riyad Mahrez (Algeria & Leicester City)
- Sadio Mane (Senegal & Liverpool)
- Samuel Eto’o (Cameroon & Antalyaspor)
- Serge Aurier (Cote d’Ivoire & PSG)
- Victor Wanyama (Kenya & Tottenham)
- Wahbi Khazri (Tunisia & Sunderland)
- William Jebor (Liberia & Wydad Athletic Club)
- Yannick Bolasie (DR Congo & Everton)
- Yao Kouasi Gervais ‘Gervinho’ (Cote d’Ivoire & Hebei Fortune)
Abakinira ku mugabane wa Afurika
- Ali Gabr (Egypt & Zamalek)
- Aymen Hefny (Egypt & Zamalek)
- Aymen Mathlouthi (Tunisia & Etoile du Sahel)
- Bassem Morsi (Egypt & Zamalek)
- Chisom Chikatara (Nigeria & Wydad Athletic Club)
- Dennis Onyango (Uganda & Mamelodi Sundowns)
- Elia Meschak (DR Congo & TP Mazembe)
- Fabrice Nguessi Ondama (Congo & Wydad Athletic Club)
- Hamza Lahmar (Tunisia & Etoile du Sahel)
- Hlompho Kekana (South Africa & Mamelodi Sundowns)
- Idris Mbombo (DR Congo & Zesco United)
- Itumeleng Khune (South Africa & Kaizer Chiefs)
- Jackson Mwanza (Zambia & Zesco United)
- Jesse Were (Kenya & Zesco United)
- Joel Kimwaki (DR Congo & TP Mazembe)
- Joyce Lomalisa (DR Congo & AS Vita)
- Keegan Dolly (South Africa & Mamelodi Sundowns)
- Khama Billiat (Zimbabwe & Mamelodi Sundowns)
- Mfon Udoh (Nigeria & Enyimba)
- Morgan Betorangal (Chad & MO Bejaia)
- Rainford Kalaba (Zambia & TP Mazembe)
- Reda Hajhouj (Morocco & Wydad Athletic Club)
- Salif Coulibaly (Mali & TP Mazembe)
- William Jebor (Liberia & Wydad Athletic Club)
- Yannick Zakri (Cote d’Ivoire & Mamelodi Sundowns)
Source: CAF
