Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

COVID-19: ‘Wiyica amazi, itagucura umwuka!’ Prof Shyaka Anastase

Covid_19 yahitanye abantu 2, mu munsi umwe

 

Ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abantu babiri bishwe nacyo mu munsi umwe, bituma umubare w’abo kimaze guhitana ugera ku 10. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabwiye abaturarwanda ko ibi bikwiye kugira icyo bibabwira, bagakaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyi cyorezo.

Yagize ati “Uyu munsi, Covid-19 yahitanye abantu 2. Nibwo bwa mbere mu Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe! Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU! Icyo ukora cyose, aho uri hose, wiyica amazi, itagucura umwuka!”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Abantu 2 bahitanwe n’icyi cyorezo ni abari mu kigero cy’imyaka 45 na 55, gusa ntihatangajwe aho bavurirwaga cyangwa bari batuye nk’uko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 18 Kanama 2020.

Iri tangazo rikomeza rigira riti ‘‘Twihanganishije imiryango y’Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 bitabye Imana.’’

‘Guma mu rugo’ yaba igarutse?

Abanyarwanda biganjemo abatuye mu Mujyi wa Kigali barikanga gusubizwa muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’,

igihe ubwandu bwakomeza gukwirakwira ndetse n’umuvuduko w’abo icyi cyorezo gihitana ukiyongera.

Ibi babishingira ku kuba abakoreraga mu masoko yafunzwe mu Mujyi wa Kigali bazakwirakwira mu Gihugu bakanduza abandi, maze kikarushaho gukwira henshi byihuse.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko u Rwanda rutazigera rwemera ko Coronavirus irenga ubushobozi bwarwo bwo kukigenzura, kuko nibiba ngombwa ibice bimwe bizashyirwa muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’.

Yagize ati “Ni icyemezo gikaze kinashoboka, abantu babimenye ko imibare nigumya kwiyongera hari ibyemezo bikaze bizafatwa kandi n’ahandi byagiye bifatwa. Amabwiriza dufite niko abidutegeka, ngo duhagarike ikwirakwira ry’icyorezo aho byagiye bigaragara ko cyageze mu baturage benshi; muri Rusizi niko byagenze, muri Kigali hari utugari twashyizwe muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (hagati) asobanura icyo amabwiriza ategeka mu gufata ibyemezo byo gukumira corona virus

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero, ku bw’ibyo buri Munyarwanda arasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa ku gukaraba intoki neza n’amazi n’isabune kandi kenshi, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abagaragayeho covid_19 bashya ni 37 barimo abantu 28 bo mu mujyi wa Kigali (abahuye n’abanduye, n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), 6 bo mu Karere ka Rusizi, 1 w’i Rwamagana, 1w’i Rubavu n’undi 1 wo mu Karere ka Huye. Abakize ni 22.Byatumye imibare y’abamaze kwandura bose iba 2,577. 1,683 bamaze gukira , abakirwaye ni 884 ndetse 10 bamaze gupfa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities