Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gahunda ya Youth Connekt yaguye amarembo ku Isi yose

Nsengimana Jean Philbert, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga. (Ifoto/Cypridion Habimana)

Gahunda ya Youth Connekt yafashije urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo bigatuma inahabwa igihembo mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye, ubu igiye gushyirwa ku rwego rw’Isi.

Nyuma yo kubona ko gahunda ya YOUTH CONNEKT igenda itanga umusaruro mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, byatumye ihabwa igihembo n’Umuryango w’Abibumbye mu 2013 nk’agashya u Rwanda rwagezeho, Umuryango w’Abibumbye wasabye u Rwanda ko rwawufasha, iyi gahunda ikagera mu bihugu byose byo ku mugabane wa Afurika, igasakara no  ku Isi hose.

Ni muri urwo rwego abahagarariye inzego zikorana n’urubyiruko baturutse mu bihugu 14 byo muri Afurika, bateraniye mu karere ka Bugesera kuva ku wa 27 Nzeri 2016 baje gufata ubunararibonye kuri iyi gahunda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana ubwo yatangizaga iyi nama, yasabye urubyiruko rw’Afurika kubyaza umusaruro amahirwe rufite, rutarinze kujya ku yindi migabane, cyane ko hari ubwo ruhasiga ubuzima.

Yagize ati “Nyamara nta butunzi bugaragara ku yindi migabane nk’uburi muri Afurika, kubera ko iyi gahunda yafashije urubyiruko rwacu twasanze tutabyihererana…”

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Lamin Manneh, avuga ko nyuma yo kubona ko iyi gahunda  igenda itanga igisubizo cyo kwihangira imirimo mu Rwanda, bishimira ko izagezwa no mu bindi bihugu.

Agira ati “Umubare munini w’urubyiruko rudafite imirimo, ni cyo kibazo ibihugu byinshi byo muri Afurika  bifite, kandi rwagakwiye kuba umusemburo w’iterambere. Ikibazo si ukubura igishoro, ahubwo ni imyumvire. Kuba Leta y’u Rwanda, yarashyizeho Youth Connekt ikaba umwe mu miti yo gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo kandi igatanga umusaruro, turishimira ko yazagezwa no mu bindi bice byose bya Afurika.”

Umwe mu rubyiruko rwafashijwe na Gahunda ya Youth Connekt Nzeyimana Jean Bosco, ufite uruganda HABONA.LTD rutunganya imyanda yo mu ngo rukayibyazamo ibicanwa.

“Ndagira inama urubyiruko rwo guhera kuri bike rufite kuko nanjye nta gishoro gihambaye natangije kitari amaboko n’ibinyegereye. Kuba abandi baza kutwigiraho bidutera imbaraga zo kurushaho gukora kugirango tugere no kubyo tutarageraho…”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, igaragaza ko Gahunda ya Youth Connekt imaze gufasha urubyiruko rusaga miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ine, mu mwaka ine iri imbere intego ni uko izaba yakwiriye ku Isi yose.

Cypridion Habimana

Abitabiriye inama ya Gahunda ya Youth Connekt ibera mu Bugesera. (Ifoto/Cypridion Habimana)

Abitabiriye inama ya Gahunda ya Youth Connekt ibera mu Bugesera. (Ifoto/Cypridion Habimana)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities