Rene Anthere Rwanyange
Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba, mu karere ka Gatsibo, mu bikorwa byunganira ubuhinzi bw’umuceri imaze kuzuza inyubako y’igorofa y’ubucuruzi mu mujyi wa Kiramuruzi, ifite igaciro gasaga miriyoni 200 z’amafaranga y’uRwanda.
CORIMAK (Cooperative de Riziculture dans le Marais de Kanyonyomba) yatangiye gukora mu 2010, igizwe n’abanyamuryango 1,259. Koperative ihinga umuceri kuri hegitari 333.49 mu gishanga cya Kanyonyomba. Ubuhinzi bw’umuceri muri iki gishanga bukaba buri mu bwishingizi, binyuze muri gahunda ya ‘Teka urishingiwe Muhinzi-Mworozi”
Ndayambaje Deo, Perezida wa Koperative CORIMAK ihinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba gikora mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Remera. Avuga ko abahinzi b’Umuceri bateye imbere ugereranyije na mbere iki gishanga kitaratunganywa. Agira ati “Mbere iki gishanga twagihingagamo ibihingwa bitandukanye birimo ibijumba, amateke, ibishyimbo n’ibindi bitari bidufitiye umumaro nk’umuceri. Igihe cyaje kugera Leta itunganya igishanga idukangurira guhingamo umuceri nk’igihingwa gifitiye abaturage umumaro’’.
Umucungamutungo wa CORIMAK Niyongira Eric, avuga ko bateganya ibindi bikorwa byunganira abanyamuryango kurushaho kwiteza imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Agira ati “Nyuma y’iyi nyubako y’ubucuruzi dutezeho inyungu, turateganya ibindi bikorwa bizagira uruhare mu guhindura imibereho y’abanyamuryango birimo ubworozi bw’inka, no gukora ikimpoteri cy’ifumbire y’imborera izabafasha kongera umusaruro ariko ishobora no gufasha abandi bahinzi bo mu gace koperative ikoreramo.”
Umuhinzi wo mu gishanga cya Kanyonyomba, ashobora gusarura umuceri ungana na Toni ziri hagati ya 5-6 kuri Hegitari. Bafite intego yo kugera ku musaruro ungana na Toni ziri hagati ya 6-8 muri gahunda mpinduramatwara ya 2 y’itembere (NST2).
CORIMAK yubats inzu y’igorofa y’ubucuruzi igeretse inshuro imwe mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya koperative no guteza imbere abanyamuryango bayo. Iyi nzu ifite imiryango 6 ikodeshwa, ibiro bifite ibyumba 4 ndetse n’icyumba cy’inama ikaba yubatswe ku butaka bungana na hegitari imwe bwaguzwe na Koperative.
Niyongira agira ati “Zimwe mu nyungu abanyamuryango ba koperative babona zikomoka ku gukorera hamwe, ni uko umusaruro wabo ugurirwa hamwe ukagezwa ku isoko, abahinzi bakabona amafaranga kuri konti zabo. Dukorana n’inganda zitunganya umuceri zirimo urwa Gatsibo Rice ruri mu murenge wa Kiziguro.
Mu bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, koperative ifasha abanyamuryango kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejoheza ndetse ifasha abanyamuryango bafite abanyeshuri kubishyurira amafaranga y’ishuri hanyuma umusaruro waboneka agakurwa ku musaruro.
Mu zindi gahunda, koperative ifashamo abanyamuryango bayo ni igihe umunyamuryango yagize ibyago byo gupfusha, aho ahabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda byo kumufasha gushyingura uwe.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari amakoperative y’ubuhinzi bw’umuceri akomeye 3 arimo: Coproriz Ntende, yo ifite Hoteli, ubworozi bw’inkoko, Farumasi… Ubumwe Gatsibo na Corimak.
