Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira byabakuye mu bwigunge

Mushimiyimana Dative ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Murambi yamurikiwe umusaruro uva mu matsinda yo kwizigamira (Ifoto: Theoneste/N.)

Abatuye mu mirenge ya Kiramuruzi, Murambi na Gasange mu karere ka Gatsibo bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, barishimira ko byabagiriye akamaro ku buryo imiryango yabo ibayeho neza.

Ibi babikesha ubuyobozi bw’aka karere ku bufatanye n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu mushinga wabo wita ku guhangana n’ubukene bukabije, kurwanya  SIDA, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza isuku n’isukura uzwi nka CAVAP.

Mukayiranga Rachel atuye i Murambi  afite imyaka 38, avuga ko kubera kwihuza n’abandi mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya yiteje imbere bigaragarira buri wese. Agira ati “Nari umuntu w’umupfakazi mba no mu bwigunge, nashimiye aba bagiraneza banshyize  mu bandi bantu. Ubu mfite inzu y’amabati makumyabiri n’abiri, naguze umurima, mfite n’inka. Sinkifuza igitenge kiza kubera ko ubu ndakigurira.”

Karenzi Muhire Theoneste ari mu kigero cy’imyaka mirongo ine. Na we atuye mu murenge wa Murabi. Mu buhamya bwe agaragaza ko kwibumbira mu matsinda byamuvanye mu bukene bukabije n’ubwigunge ubu akaba ageze ahantu hashimishije.

Agira ati “Habayeho kwizigamira, turegerana tukaganira ku bintu bitandukanye birimo kurwanya SIDA, ihohoterwa, kwimakaza imirire myiza n’ibindi. Ibi rero nanjye byarankanguye numvaga nta kintu nakora ariko ubu naratinyutse maze kwigurira umurima ugaragara kandi abana banjye biga neza, mbese kujya mu itsinda ni ibya mbere.”

Mushimiyimana Dative  ashinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Murambi,  Akarere ka Gatsibo, avuga ko Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa -AEE usanzwe ufatanya na Leta muri gahunda zitandukanye. Kuri we amatsinda yashyizweho azakomeza kubungabungwa ni ubwo umushinga warangira.

Agira ati “Twe nk’abayobozi  twegera aba baturage bibumbiye mu matsinda mu rwego rwo kugira ngo atazasenyuka. Buri mukozi w’umurenge afite  akagari akurikirana umunsi ku munsi. Turasaba aba baturage bibumbiye mu matsinda kwegera abaturanyi babo batayarimo bakabafasha guhindura imyumvire.”

Umuyobozi wa AEE ishami rya Gatsibo, Mukangoma Valentine, avuga ko uretse gushyiraho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya aba baturage banahugurwa ku zindi gahunda zo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Agira ati “Harimo gushyira abaturage mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, kubaha amatungo magufi n’inka. Ariko ikintu kinini twakoze ni uguhindura imyumvire haba mu kwiteza imbere, imibanire hagati yabo, haba no mu mibereho myiza.”

Uretse gufasha abaturage kwizigamira, uyu muryango w’ivugabutumwa, ubinyujije mu  mushinga wawo CAVAP,  ukangurira abaturage kwirinda SIDA, kurwanya imirire mibi, kwimakaza isuku n’isukura ubinyujije mu bihangano binyuranye bikorwa n’abagize aya matsinda, aho abahize abandi bahembwa.

Uyu mushinga  watangiye gukorera mu karere ka Gatsibo kuva mu mwaka wa 2014  aho ukorera mu mirenge itandatu ifite impuzamatsinda 22, afite abanyamuryango 7,850.

Theoneste Nkurunziza/Gatsibo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities