Mu museso wo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu karere ka Gatsibo, umupolisi witwa Niwemfura Didier, yahitanye mugenzi akomeretsa abandi bane na we arirasa ariko ntiyapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yadutangarije ko saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00am) uwo mupolisi yarashe abapolisi bagenzi be.
Yagize ati “Abo yarashe harimo Ngayaberura Eric we yahise apfa abandi bajyanwe i Kanombe barimo Dusabe Innocent, Nyirazaninka Alliance, Simbayobewe Schadrachk na Ntigurirwa Bosco. Uwabarashe na we yirashe mu nda, na we bamujyanye i Kanombe kuvurwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemereye itangazamakuru ibijyanye n’irasana ryabaye hagati y’abapolisi, umwe akahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
ACP Twahirwa yatangaje ko uwo mupolisi warashe bagenzi be yabanje gukora ibintu bidasanzwe byatumye bakeka ko yaba yari afite ikibazo mu mutwe, ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyatumye arasa bagenzi be.
Panorama
