Rukundo Eroge
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) Gen. Muhozi Kainerugaba agiye kugaruka mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
Ibi uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda yabitangaje ku wa 05 Kanama 2024 abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter.
Agira ati “Nishimiye kubamenyesha ko nzasura iwacu ha kabiri mu Rwanda, vuba. Nzitabira ibirori byo kurahira kwa afande Kagame. Ntagushidikanya bizaba ari ukwishima bikomeye muri Afurika muri uyu mwaka. Rukundo Egumeho!”
Muhozi yamenyekanye cyane nk’uwazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda igihe wari warazahaye, akaba akunze kumvikana yita mu bihe bitandukanye Perezida Kagame Nyirarume.
Afande Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda mu 2023 uruzinduko rwe rukaba rukunze kugira uruhare mu mibanire myiza ya Uganda n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul wongeye gutorwa ku majwi 99.18% bizaba ku wa 11 Kanama 2024.