Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Abagore bahize gutora umuryango FPR Inkotanyi 100%

Rukundo Eroge

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu mirenge y’Akarere ka Gisagara bahize gutora 100%, kubera iterambere bagejejweho mu ngeri zitandukanye z’imibereho yabo mu myaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ibi aba banyamuryango babigarutseho ubwo abakandida Depite b’Umuryango FPR – Inkotanyi biyamamarizaga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Muganza ku wa 02 Nyakanga 2024.

Abanyamuryango bo mu karere ka Gisagara baganiriye na Panorama, bavuga ko ibikorwa remezo bagejejweho n’Umuryango FPR-Inkotanyi byabafashije kwikura mu bukene, ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Murindarugamba Jean Bosco, wo mu Murenge wa Ndora agira ati: “Umwihariko wa Gisagara urihariye kuko nta muhanda twagiraga, nta kaburimbo, inzu nyinshi zari nyakatsi ariko kuri ubu ibyo byose byarakemutse, iyari santere yabaye umujyi. Inganda zazanwe iwacu zahaye akazi abaturage babasha kwikenura kuko ni nyinshi, hari abaturage bahahemberwa ndetse hari n’abashatse ubucuruzi bakora kugira ngo borohereze abaguzi b’izo nganda kujya babona ibicuruzwa hafi”.

Umutoni Liliane na we ati: “Mbere njye n’umuryango wanjye twabagaho nabi, kuko nari umuhinzi ariko tutabasha kweza umusaruro uhagije urugo. Nta Mituweli twabonaga, rimwe na rimwe kurya ari ikibazo ariko nyuma twumva ko hari uruganda rw’inzoga n’imitobe rwahazanywe, ngisha inama umugabo wange anyemerera kujyayo ngahembwa ibihumbi 15 ku kwezi”.

Aba banyamuryango bavuga ko bafite byinshi bashingiraho bavuga ko bazatora abakandida depite ba FPR_ Inkotanyi ndetse na Paul kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ko nta nkomyi bagomba ku batora.

Umuryango FPR Inkotanyi uhamya ko ugiriwe icyizere ugatorwa, warushaho kwihutisha iterambere rirambye, urushaho gushyira imbaraga mu guhanga imirimo cyane cyane ku byiciro byihariye by’ababgore n’urubyiruko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities