Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside batawe mu nzuzi mu ntara y’Amajyepfo

Abaturage bo mu karere ka Gisagara n’abo mu ntara y’Amajyepfo muri rusange  barashishikarizwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho byose birimo amagambo mabi, muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe  Abatutsi ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi aba baturage babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ku wa 13 Mata 2023, ubwo muri aka karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi ku cyuzi cyo ku Cyamwakizi hasorezwaga icyumweru cy’icyunamo, hanazirikanwa abantu bishwe bakajugunywa mu nzuzi n’imigezi mu ntara y’Amajyepfo.

Guverineri Kayitesi yagize ati: “Uyu munsi twasoje icyumweru cy’icyunamo ariko gahunda zirakomeje, by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo, muri aya matariki nibwo ubwicanyi bwakaze cyane mu turere umunani tuyigize. Ni ugukomeza rero kwihanganisha no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, tubabwira ngo bahumure kandi bakomere ndetse no gukomeza gushishikariza abaturage bose kwitabira izo gahunda; ariko kandi ntitwareka kubasaba gukomeza kwitwararika, kureka gukomeza guhembera amagambo mabi abiba urwango.

Hari ibikorwa bibi tugenda tubona hirya no hino, turabasaba rero kubyirinda, tubibutsa ko ari icyaha kibi gisenya ubumwe bw’abanyarwanda kandi gihanwa n’amategeko y’Igihugu; ariko kandi tunabasaba ko uwo ariwe wese babonana ibyo bikorwa, ayo magambo, bagira uruhare mu kumwamagana no kumugeza ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko”.

Mu buhamya bukomeye, bunababaje, bwatanzwe na Mutabazi Innocent, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo yo gutondagirwa n’inyo igihe yatabwaga mu musarane n’abashakaga kumwica, no kwitwa urunyo n’abicanyi, ashimira ingabo zari iza FPR agaragaza naho ageze yiyubaka kuri ubu nyuma yo kurokoka.

Mutabazi yagize ati: “Kuri ubu nabashije kwiyuka, narabyaye kandi nkomeje guharanira kwiteza imbere n’abaduhemukiye narababariye tubanye neza, kuri ubu mfite n’umwe dukorana mu bucuruzi”.

Mihigo Marie Noela   watawe muri iki cyuzi ariko ku bw’amahirwe akarokoka aganira na Panorama yagarutse ku nzira yanyuzemo igoye kugira ngo abashe kurokoka.

Yagize ati: “Natawe muri iki cyuzi nywa amazi n’amaraso, abana banjye bapfiramo n’uwo nari nahishe mu ijipo, ku bw’amahirwe ndarokoka. Kuri ubu Imana yaranshumbushije nagerageje no kwiyubaka nsubira kwiga, ubu narangije kaminuza, mfite akazi”.

Iki cyuzi cyo ku Cyamwakizi gikora ku mirenge itatu y’Akarere ka Gisagara kikaba cyarajugunywemo abantu bamaze kwicwa n’abandi bazima, ariko kugeza ubu batazwi umubare. Hari umushinga wo kuba hakubakwa urwibutso.

Kuri uyu munsi hasojwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kwibuka no gushyingura ku matariki anyuranye mu bice bitandukanye mu gihe cy’iminsi ijana birakomeje.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities