Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa bo mu tugari two mu karere ka Gisagara, bemeza ko kubona moto zizajya zibafasha mu ngendo bikuyeho inzitizi n’inzitwazo zose zajyaga zibaho kugira ngo begere abaturage uko bikwiye. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo bwemeza ko izo moto zijyanye no kwesa imihigo no gushyira umuturage ku isonga.
Ba Gitifu b’utugari bahawe bavuga ko koroherezwa urugendo mu kazi bigiye kubafasha kurushaho kwegera umuturage, nta rwitwazo rundi rukwiye kubaho ko atakemuriwe ikibazo.
Nyiramana Claudine, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko, akaba n’uhagarariye abandi bagitifu b’utugari mu karere ka Gisagara, avuga ko kubona moto bizabafasha kurushaho kwegera umuturage mu kumukemurira ikibazo.
Agira ati “Ndashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulica n’abo bakorana utekereza kuri barushingwangerero. Turishimye, twakoraga akazi tugakunze ariko tukavunika, gusa ubu birakemutse.”
Nyandwi Jean Pierre uyobora akagari k’Umunini mu murenge wa Kansi, avuga ko bagorwaga no kugera ku baturage ariko ubu serivisi no kugera ku baturage bigiye koroha.
Agira ati ”Ni ibyishimo bikomeye, twabagaho mu buzima bugoye kandi twatanga serivi mu buryo bugoye, nijoro ukabura uko ugera ku baturage, ariko ubu turasubijwe. Nta rwitwazo ruhari rwo kutagera ku muturage.”
Ku ruhande rw’abaturage, Gahamanyi Jean Damascene wo mu kagari ka Nyaruteja na Mukantwari Dancille wo mu kagari ka Cyamukuza, bavuga ko kutagira moto kwa ba Gitifu byababangamiraga mu guhabwa serivisi, ariko ubu bizeye ko nta rwitwazo ruzongera kubaho, bazajya bahabwa serivisi nziza uko bikwiye kandi ku gihe.
Gahamanyi yagize ati ”Harigihe twatabazaga gitifu nijoro bikamugora kukugeraho. Turasaba ba Gitifu gutanga serivisi kare bakajya bazinduka, ntihagire abaturage birirwa babategereje kuko batazongera kugenda n’amaguru.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ashimira ba Gitifu akazi gakomeye bakora, abasaba gukomeza gukorana urukundo no gukorera mu mucyo kandi yizeye ko moto bahawe zikabafasha kurushaho gukora neza.
Agira ati “Izi moto zikwiye kujyana n’imihigo mishya, ibibazo by’abaturage bigacyemuka kandi vuba. Twige gushaka inzira zose, zaba izikomeye n’izoroshye zatuma umuturage abona serivisi nziza. Mituweli mwayigezeho ariko muhange utundi dushya…”
Mu karere ka Gisagara hamaze gutangwa moto 59 ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere. Izi moto bazihawe ku mwenda bazajya bishyura buhoro buhoro ku duhimbazamusyi aba bayobozi bagenewe n’akarere bakageraho bakazegukana, ku gaciro ka miliyoni ebyiri (2,000,000Frw). Akarere ka Gisagara kabaye aka kabiri mu gutanga moto ku bagitifu b’utugari mu ntara y’Amajyepfo, kabanjirijwe n’aka Nyanza.
Rukundo Eroge




