Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry.
Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame, byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri kandi abakuru b’ibihugu byombi bahuye n’abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye bya Guinea, bitegura kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza muri iki gihugu.
Ni igikorwa cyabereye ku ishuri rya Gisirikare rya Guinea.



Frank Debourdg
April 24, 2023 at 13:23
abagabo barebare bahuye kandi bagomba gupanga ibintu birebire!
Frank Debourdg
April 24, 2023 at 13:22
cOLONEL MAMADI D ni umunyabenge kuba yiyegereza President KAGAME bizatuma arushaho gusobanukirwa ndetse no kuba umuhanga kuko hari umugani baciye ugira uti”Mbwira uwo mugendena nzakubwira uwo uri we”.