«Abasabiriza ibiceri ku mihanda bavuga ko bakeneye ubafasha si ubukene ahubwo ni imyumvire mike yo kumva ko ari abo gufashwa gusa, kuko hari n’abafite amazu bakodesha abanjiriza amafaranga bagakomeza gusabiriza.»
Ibi byagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016, ubwo Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) bagaragazaga ibikorwa bizakorwa ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ufite insanganyamatsiko igira iti «kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose.»
Ku kibazo cy’abasabiriza ku mihanda bavuga ko nta mikoro, Umunyabanga Nshingabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko ari imyumvire, atari ubukene. Yagize ati «babandi mubona ku mihanda basabiriza si uko ari abakene ahubwo ni imyumvire mike, kuko usanga hari abafite uburyo bwo kubaho bakumva basaba, kuko abantu babazi nk’abanyantege nke.»
Akomeza agira ati “hari abafite ibikorwa byinjiza amafaranga, hari abubatse amazu babamo bakagira n’ayo bakodesha, hari n’abafite za moto zibinjiriza n’ibindi bikorwa byinshi byatuma umuntu yabona imibereho ; ariko kuko hari abo bafasha bakubakirwa amazu yo kubamo ariko kandi hari na gahunda za Leta zifasha abatishoboye zibafasha barangiza bakanga bagasabiriza…»
Yakomeje avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bantu baha ibiceri bariya bafite ubumuga baba ku mihanda basaba, kugira ngo babime byaba na ngombwa hakajyaho ibihano k’uhaye umuntu usabiriza, kuko kuza bakabona amafaranga batakoreye bituma bahora baza.
Kugeza ubu abafite ubumuga bagaragara mu mirimo itandukanye nyuma y’aho uko imyaka ishira abantu bumvako abafite ubumuga bashoboye, byatumye hari bamwe bihangiye nubwo bidakuraho ko ahahurira abantu benshi haboneka abasabiriza bitwaje ubumuga bubagaragaraho. Si abo gusa kuko hari n’abadafite ubumuga ariko usanga babeshejweho no gusabiriza aho gushaka ikindi bakora cyabateza imbere.
Mutesi Scovia

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyateguwe na NCPD. (Ifoto/Scovia)
