Mu rwego kurushaho gushaka abana bafite impano ya Basketball, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ku bufatanye na Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) muri ibi biruhuko ryateguye ingando zitandukanye.
Kuva Tariki 31 Nyakanga-11 Kamena 2017 hatangiye ingando “Youngsters Basketball Camp” z’abana 100 muri bo harimo icyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, n’icy’abatarengeje imyaka 14. Izi ngando zikaba ziyoborwa n’inzobere zituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva Tariki 07-09 Kanama 2017 hazaba Ingando Top 50 Giants of Africa Camp ziyoborwa n’inzobere zituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva Tariki 07-11 Kanama 2017 umushinga wa IBF (International Basketball Foundation) mu Rwanda wateguye ingando z’abana baba muri uyu mushinga.
Abakobwa 100 n’abahungu 100 biga mu mashuri abanza uyu mushinga ukoreramo ariyo Gacuba ya Kabiri i Rubavu, na Ecole Saint Andre Muhanga ni bo bazaba bari muri izi ngando.
Izi ngando ziri mu rwego rwo kureba impano z’abana bato mu mukino wa Basketball.
Panorama
