Umugenzuzi mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha -RIB, Mbabazi Modeste, ubwo yari mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba ku wa 21 Nzeri 2022 mu kwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, yabasabye abaturage kwihatira gutanga amakuru ku ho basiragijwe cyangwa batswe indonke, kuko guhabwa serivisi inoze kandi ku gihe ari uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Iyo umuturage adahawe serivisi inoze, ni bimwe mu bituma atekereza ko hari ikindi akwiye gukora. Abantu nkabo basiragiza abaturage baba bashaka -akantu- indonke. Turashaka ko ako karengane gacika, mutange amakuru. Nta gusiragiza umuturage ku kibazo cyakabaye gikemurwa mu munota umwe. Nta serivisi zishyurwa mu ntoki, amafaranga yose yishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Serivisi ni uburenganzira bwawe, wiyigura. Uriya ugusaba kuyamuzanira mu ntoki, bimenyeshe ubuyobozi bwawe.”

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa baganiriye na Panorama barishimira ko RIB yabegere bagasobanurirwa, bakanahabwa umurongo ku bibazo bari bafite. Bizeye ko bigiye gukemuka vuba nkuko byatangajwe na Harindimana Emmanuel na Mukamusoni Sylvie bo mu mirenge ya Simbi na Maraba.
Mukamusoni ati “Byadufashije kwitinyuka, tuvuga ibibazo byacu by’ihohoterwa. Inama batugiriye kandi na zo zadufashije no kuzamenya uko ibibazo bizaza tuzabyitwaramo, bakoze kutwegera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye RIB ubufatanye no kwegereza abaturage serivisi, abashishikariza kunyurwa kandi bagatanga amakuru ku basaba ikiguzi kuri serivisi bashaka.
Ati “Gusiragira mu nkiko bitera igihombo. Tujye tugerageza niba wahawe inama n’abunzi, inteko z’abaturage n’izindi nzego, ntuzikurikize ukajya mu nkiko; reka mu nkiko hajyeyo ibibazo bikwiye kujyayo. Ibibazo turi kwakira turi kubihurizahamwe mu kwezi turimo, n’ibyo RIB yakiriye bigakemuka, bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rufite inshingano eshatu z’ingenzi arizo gutahura, gukumira no kugenza icyaha na serivisi akaba ari na zo ziri kwibandwaho.
Uku kwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage biteganijwe ko kuzamara ibyumweru bitanu ku kabera mu ntara zose z’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhabwa serivisi ni uburenganzira turwanye ruswa n’akarengane.”
Muri iki gikorwa cyo kwegerezwa serivisi za RIB muri uku kwezi, mu karere ka Huye byitabiriwe n’abaturage bo mu mirenge inyuranye yo muri aka karere aho byahuye n’ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’abaturage aho ibibazo bibarirwa muri 60 bigahabwa umurongo hagendewe ku mategeko ku bufatanye bwa RIB n’inzego zitandukanye. Ibibazo byatanzwe byibanze ku masambu, kwamburwa n’abakoresha, imanza zitarangijwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo ku mubiri n’ibindi.
Rukundo Eroge




