Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibiro by’itora byashyizwe kwa muganga byabaye igisubizo kuri serivisi n’inshingano mboneragihugu

Bamwe mu barwayi, abarwaza n’abaganga bo ku bitaro bya Kigeme mu murenge wa Gasaka n’ibya Kaduha biherereye mu murenge wa Kaduha bishimiye ko begerejwe site z’itora bikaborohereza gutora. Bashima Leta yabafashije hakubahirinzwa uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda bagahabwa amahirwe yo gutora cyane ko abamazemo igihe basaga nk’abihebye ko batazabasha gutora.

Ni igikorwa cyatangiye kuva ku isaha ya saa moya n’igice kugeza saa cyenda. Cyaranzwe no gufasha buri murwayi wese cyangwa umurwaza ndetse n’uwaruje kuhivuriza wese, hadasigaye n’abari barembye ndetse bari ku mwuka bashyirwaga mu kagare bakagezwa aho bagomba gutorera.

Ubwo aba barwaza ndetse n’abarwayi baganiraga n’ikinyamakuru Panorama.rw bavuze ko ari iby’agaciro kuba begerejwe site y’itora mu bitaro, ibyatumye bumva bishimye kuko batatekerezaga ko byashoboka ndetse bamwe baramaze no kwiheba.  Gusa bishimiye ko byakuyeho imbogamizi bari bafite zari gutuma batihitiramo abayobozi.

Mukamurigo Vestine wo mu murenge wa Kitabi urwariye ku bitaro bya Kigeme uhamaze amezi 5. Avuga ko yishimiye ibyakozwe kuko itora abona rimeze neza bitandukanye n’ikindi gihe aho uwabaga arwaye cyangwa ari mu bitaro byabaga birangiye atabashaga gutora.

Agira ati “Iyo ntatora nari kubabara kuko kwitorera abazakuyobora biba byiza cyane iyo urebye aho u Rwanda rugeze. Ni iby’agaciro ntawe utakifuza gutora kuko tuzi ko ibyakozwe ubu mu myaka itanu bizikuba. Nari narihebye ariko nishimiye ko batuzaniye natwe site. Ni ishema kwitorera abayobozi bagiye kukuyobora.”

Habimana Kasimu ati “ubundi nagombaga gutorera Kigali ariko nje mu kazi ndwarira ino aha Nyamagabe. Nishimiye ko natwe badutekerejeho bakaduha iyi site. Ubundi nkimara kuzanwa hano numvise ngize agahinda kenshi mu mutima, kuko kwiyimura byari byararangiye kandi ntari bubashe kujya ku mugereka kuko abo bavugaga babyemerewe sinari ndimo.  Numvise ko hano batwegereje site nanezerewe cyane kuba nanjye nemerewe gutora, ni byiza kugira uruhare mu gushyiraho abakuyobora iyo biba nka kera ntago byari gukunda ko natwe dutora.”

Umwe mu baforomokazi bo mu bitaro bya Kigeme, Abakundanye Maria, yavuze ko iyo batabegereza serivisi z’itora yari kuba atakaje amahirwe yo gutora kuko akazi yari afite kugasiga bitari kumworohera. Ati “Kubera ko site y’itora yari hafi, ninyabije ndatora maze nkomeza gufasha abarwayi.”

Umuyobozi wari uyoboye site yo ku bitaro bya Kigeme, Gaspard Bizimungu, avuga ko guha amahirwe abari kwa muganga bose bakabasha gutora, na yo ari indi ntambwe idasanzwe kandi yerekana demokarasi.

Agira ati “Mu by’ukuri iki gikorwa cyitabiriwe. Twahereye ku barwaza kugira ngo batore mbere, ubundi bajye gutsindagiza abarwayi babo, ariko badashobora kugenda. Twateguye utugare bari bubatwaremo babazana kuri site, kuko buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu kwitorera uzamuyobora kandi ashaka.”

Mu Bitaro bya Kigeme hari hateganyijwe ko hashobora gutorera abantu basaga 350 kuko haranateganywa ko nabaza ku ivuza bari butorere kuri site yo mu bitaro.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko batagihanze amaso ingufu z’amashanyarazi asanzwe kuko ngo n’aho ataragera bakoresha imirasire y’Izuba kandi...

Ahandi

Raoul Nshungu Nyuma yahoo igihugu cya Israel kirashe ibisasu bya Misile byinshi  ku butaka bwa Iran ndetse hagapfa bamwe mu bari bakomeye mu gisirikare...

Amakuru

Panorama Sports Ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Al Ittihad yo mu Misiri ihita yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu...

Ibikorwaremezo

Panorama Mu Mujyi wa Musanze ku muhanda Kigali- Rubavu, ugana ku ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu, mu kibanza cya Hegitari ebyiri, hatangiye kubakwa icyanya...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities